00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isuku y’u Rwanda iboneka ku muhanda, mu ngo umwanda wahawe intebe -Dr Binagwaho

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 17 October 2013 saa 05:13
Yasuwe :

Minisiteri y’ubuzima iranenga bamwe mu banyarwanda bagira isuku igaragarira buri wese ku muhanda, ku mibiri ya bamwe, mu ngo, amahoteli, amavuriro n’ibitaro na ho ahandi hafitiye runini ubuzima bwa muntu ari umwanda uhabarizwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 17 Ukwakira, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda itakaza amafaranga menshi ivura indwara zishamikiye ku mwanda, kandi yakagombye kubakishwa ibikorwa remezo nk’amavuriro, imihanda, (…)

Minisiteri y’ubuzima iranenga bamwe mu banyarwanda bagira isuku igaragarira buri wese ku muhanda, ku mibiri ya bamwe, mu ngo, amahoteli, amavuriro n’ibitaro na ho ahandi hafitiye runini ubuzima bwa muntu ari umwanda uhabarizwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 17 Ukwakira, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda itakaza amafaranga menshi ivura indwara zishamikiye ku mwanda, kandi yakagombye kubakishwa ibikorwa remezo nk’amavuriro, imihanda, kugura ingobyi z’abarwayi (Ambulance) n’ibindi.

Dr. Binagwaho yavuze ko kuba bamwe mu banyarwanda badashishikarira isuku bidaterwa n’ubukene cyangwa ubushobozi buke, kuko isuku ntihongerwa imitungo myinshi.

Yagize ati “Amazu benshi batuyemo ararushwa isuku n’imihanda abanyamahanga bagenda birahira uwiza bwayo. Ibyegeranyo byagiye bikorwa ntibiragaragaza imibare neza y’ababana n’umwanda, ariko abahari ni benshi tugendeye ku ruvunge rw’abivuza indwara zishamikiye ku isuku nke.”

Minisitiri yibukije yemeje ko isuku nke ari kimwe mu bisigaye bihangayikishije urwego rw’ubuzima mu Rwanda nyuma y’Imirire mibi (malnutrition), no kudatanga serivisi mu bigo (customer services).

Dr. Binagwaho ati “Minisiteri yakoze ibishoboka byose iteza urwego rw’ubuzima imbere, abaturage basobanukiwe na gahunda zitandukanye z’ubuzima nk’ubwishingizi bwo kwivuza no kuboneza imbyaro, ariko ikibazo gikomeye ntibaha agaciro ko nta cyakorwa umubiri dusukuye no gutura heza.”

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko umwanda utavugwa mu byaro gusa, kuko no mu mijyi usanga hari abagira isuku aho barara ariko wajya mu gikoni, ubwiherero, ahakorerwa isuku y’ibindi bikoresho ukumirwa.

Minisiteri yongeye kwibutsa inzego zibishinzwe gukurikiranira hafi imibereho ya buri munsi y’abaturage n’isuku y’ahahurira abantu benshi, kuko kwirinda biruta kwivuza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages