00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itabi rifitanye isano n’ukuziba kw’imiyoboro y’amaraso

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 21 June 2013 saa 05:38
Yasuwe :

Abanywi b’itabi baba bafite ibyago byinshi byo kurwara uburwayi bw’iziba ry’imiyoboro y’amaraso izwi ku izina rya athérosclérose ituma amaraso y’umuntu atembera nabi mu mitsi iyatwara mu mubiri (Artere).
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu kigo cy’ubuvuzi cyo mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris (CHU), buvuga ko ubu burwayi ari bwo butuma benshi mu banywa itabi bagaragara nk’aho bashaje, ku buryo uruhu rugenda rugakanyarara.
Amakuru dukesha Le Figalo, ashimangira ko itabi rigira uruhare (…)

Abanywi b’itabi baba bafite ibyago byinshi byo kurwara uburwayi bw’iziba ry’imiyoboro y’amaraso izwi ku izina rya athérosclérose ituma amaraso y’umuntu atembera nabi mu mitsi iyatwara mu mubiri (Artere).

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu kigo cy’ubuvuzi cyo mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris (CHU), buvuga ko ubu burwayi ari bwo butuma benshi mu banywa itabi bagaragara nk’aho bashaje, ku buryo uruhu rugenda rugakanyarara.

Amakuru dukesha Le Figalo, ashimangira ko itabi rigira uruhare mu kurema uduturugunyu tw’intungamubiri mu mitsi tugenda dukura uko iminsi yiyongera, bikazagera aho amaraso atagitembera bikurizamo urupfu.

Si itabi ritera ubu burwayi gusa, kuko n’indwara z’umutima ndetse n’umubyibuho ukabije biri ku isonga nk’uko bigaragazwa n’ubu bushakashatsi.

Abahanga mu by’ubuzima batangaza ko kureka itabi n’imyitozo ihoraho ari bimwe mu nkingo zirinda ubu burwayi. Na none ku bafite ibibazo by’indwara z’umutima ndetse n’abasanzwe banywa itabi baragibwa inama zo kugana kwa muganga bakisuzumisha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages