Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pennyslvaniya ryatangaje ko itabi rishobora kongera igihe cyo gukira kw’imvune ho ibyumweru bigera cyangwa bisaga bitandatu.
Iri tsinda ryasesenguye ubushakashatsi bwinshi bwagiye bukorwa n’abantu batandukanye mu kwerekana isano iri hagati y’itabi n’igihe cyo gukira imvune ndetse n’ingorane abanywa itabi bashora guhura nazo nyuma yo kuvunika.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubusanzwe iyo umuntu utanywa itabi avunitse, imvune ye imara ibumweru 24 igakira.
Ariko ku muntu unywa itabi ubu bushakashatsi bugaragaza ko hiyongeraho byumweru bitandatu bikagera ku byumweru 30, kubera ko itabi rigira ibirigize byinshi bijya mu mvune bigatuma idakira vuba.
Ibisubizo by’ubu bushakashatsi byerekana ko ibikomere byose bijyanye n’imvune ari byo bifata ibyumweru byiyongera ku gihe gisanzwe ku bantu batanywa itabi.
Ubu bushakashatsi bwongera kugaragaza ko kandi umunywi w’itabi iyo akomeretse aba afite ibyago byikubye 2.3 kurusha utarinywa, byo kuba igikomere cyasibangana.
Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko uretse kwiyongera kw’igihe imvune yakagombye gukirira,itabi rigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’urinywa zirimo nko kurwara indwara z’ubuhumekero, kugira umuvuduko ukabije w’amaraso,kanseri n’izindi ndwara zitandura zishobora gutuma umuntu abura ubuzima.
Aba bashakashatsi bagira inama kureka itabi nubwo bivugwa ko unubare w’abarinywa ugenda wiyongera aho kugabanyuka.



















TANGA IGITEKEREZO