00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bakoresha mituweli hari serivisi bemerewe batarasobanukirwa

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 22 July 2016 saa 01:12
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu turere twa Kicukiro na Gasabo bakoresha ubwisungane mu kwivuza, ntibaramenya ko bafite uburenganzira bwo kwisuzumisha kwa muganga batarwaye ‘check up’.

Ni mu gihe inzobere mu by’ubuzima zivuga ko ari byiza kwisuzumisha indwara zitandura (Non-Communicable diseases) nibura rimwe mu mwaka.

Abakoresha ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de santé’ baganiriye na IGIHE ntibaramenya ko bemerewe iyi serivisi dore ko ubwitabire bwabo bukiri hasi ugereranyije n’abakoresha ubundi bwisungane mu bitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

Rutaganda John wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko buri mwaka we n’umuryango we bishyura ubwisungane mu kwivuza, ariko ntazi ko bemerewe no kwisuzumisha batarwaye ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Yagize ati “Ndamutse nemerewe kwisuzumisha byamfasha kumenya uko mpagaze. Iyi serivisi abivuriza kuri ‘Mutuelle de santé’ nituyemererwa azaba ari amahirwe tugize.”

Mugarura Mary utuye mu Karere ka Kicukiro na we ngo ntazi niba iyi serivisei bayemerewe.

Ati “Numva ku maradiyo bavuga ko gukoresha ‘check up’ ari ingenzi ku buzima, ariko kubera ko njye nkoresha Mituweli nta bushobozi mfite bwo kuyikoresha.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo, Dr Osée Sebatunzi, avuga ko abakoresha ubwisungane mu kwivuza bakwiye kumenya ko ari uburenganzira bwabo gukoresha ‘check up’

Yagize ati “Abafite ubwisungane mu kwivuza bemerewe ‘check up’ inshuro imwe mu mwaka. Hashize imyaka ibiri babyemerewe, ariko ubona ko batabyitabira kimwe n’abakoresha ubundi bwisungane. Ni uburenganzira bwabo, ntibakwiye gutegereza kuza kwivuza ari uko barwaye gusa.”

Dr Sebatunzi akomeza avuga ko kwirinda biruta kwivuza, agasaba abakoresha ‘Mutuelle de santé’ kwitabira kujya kwisuzumisha ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Uyu muyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga avuga ko mu mezi atatu ari imbere bazaba bujuje Laboratwari izajya ibafasha gusuzuma no gupima indwara zitandukanye, bityo ibizami bajyanaga gupimisha mu bindi bitaro bikomeye nka CHUK n’Ibitaro bya Gisirikare biri i Kanombe bazajya babyipimira.

Ibitaro bya Kibagabaga byakira abarwayi bari hagati ya 150 na 200 buri munsi.

Bamwe mu bakoresha mituweli ntibarasobanukirwa ko bemerewe kwisuzumisha ‘check up' rimwe mu mwaka
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga, Dr Osée Sebatunzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages