Itorero rya Eglise Vivante Kimihugura rifite abantu basaga 140 ryabumbiye mu ishyirahamwe «Ubuzima», aho ryabafashije mu kubahumuriza no kubereka ko ubuzima butarangirira mu kwandura virusi itera SIDA, ahubwo ko hari icyo bakwimarira aho kwiheba.
Aba bakirisitu banduye agakoko gatera SIDA (VIH/SIDA) bavuga ko barangije kumva ko bakiri ibiremwa nk’abandi nyuma yo guhumurizwa n’iri torero riherereye mu murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo.
Ubwo abasenateri baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika basuraga iri torero, umwe muri aba babafite ubwandu witwa Amzat Bivic, umunyarwanda ariko waturutse mu gihugu cya Congo, yashimiye Imana n’abakozi ba yo bamufashije kwiyitaho no kumenya ko akiri uw’agaciro nubwo yanduye.
Bivic ati «Abakozi b’Imana barakoze cyane, kuko nkimara kuza gusengera aha narahumurijwe ndetse nanigishwa imyuga intunze; ubu ndatuje n’abana banjye barimo umwe wavukanye ubwandu nubwo njyewe mbumaranye imyaka isaga 10.»
Aba basenateri basuye uru rusengero kuko ruri mu zafashije Minisiteri y’ubuzima guhindura imibereho y’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, binyuze mu mushinga wo gufasha abakene n’abarwayi wiswe PEACE Plan (Promote reconciliation, Equip Servant Leaders, Assist the poor, Care for the sick and Educate the new generation).
Rev. Gataho Straton umuyobozi w’iri torero rya Kimihurura avuga ko igikorwa cyo gufasha abababaye, cyane cyane abarwayi ba SIDA bagitangiriye mu karere ka Karongi aho bagifatanyije n’andi matorero atandukanye mu Rwanda.
Rev. Gataho ati «Na byo biri mu murimo Imana yaduhamagariye, ariko kandi turi n’abafatanyabikorwa beza ba Minisiteri y’ubuzima.»
Iri torero rivuga ko inkunga ihabwa aba barwayi iva mu bakirisitu b’itorero nubwo hari n’ubufatanye bafitanye n’ibigo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO