00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ko indwara y’impyiko ikomeje kubera umutwaro u Rwanda hakorwe iki?

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 October 2018 saa 08:38
Yasuwe :

Hashize iminsi humvikana amajwi y’Abanyarwanda basaba ubufasha bwo kujya kwivuriza hanze, aho benshi muri bo baba bafite uburwayi bw’impyiko bisaba ko zisimburwa kandi bidakorerwa mu Rwanda.

Ikigo cya Leta gifasha abantu kujya kwivuriza hanze kigaragaza ko kuva cyashingwa mu 2008, abagera kuri 89% by’abo cyafashije bari bafite uburwayi bw’impyiko.

Ni mu gihe ariko akenshi uburwayi bw’impyiko iyo bumenyekanye kare bushobora kuvurwa bugakira, nk’uko byemezwa na Dr Ntirenganya Cyprien uyobora agashami kavura indwara zo mu mubiri mu Ivuriro Legacy Clinics& Diagnostics.

Ati “Akamaro k’impyiko ni ugusukura amaraso, urumva rero iyo zifashwe ntizuzuze izi nshingano aba ari ikibazo. Uko zifatwa biratandukanye n’ikizitera kiratandukanye ariko muri zo hari izishobora kuvurwa zigahita zikira.”

Mu bikunze gutera uburwayi bw’impyiko harimo indwara zibasira umubiri zigatera kugabanuka kw’amaraso nko kuruka no gucibwamo cyane, umuvuduko w’amaraso, malaria, gutakaza amaraso menshi mu gihe cy’impanuka, diyabete, agakoko gatera Sida n’izindi.

Mu bimenyetso uzirwaye agaragaza harimo; kwihagarika inkari nkeya cyangwa ukazibura, kwihagarika amaraso, kubyimba umubiri wose, kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso, kugabanuka kw’imyunyungugu mu maraso, kuribwa ahagana inyuma mu mugongo cyangwa mu maguru.

Dr Ntirenganya yabwiye IGIHE ko kubera ko ibi bimenyetso bitazira rimwe, akenshi umuntu amenya ko azirwaye zaramaze kwangirika cyane, mu kumuvura hagakoreshwa imashini ziyungurura amaraso, cyangwa bigasaba ko zisimburwa kandi bidakorerwa mu Rwanda.

Ati “Umuntu urwaye impyiko ahita aba umutwaro ku gihugu. Ni byiza ko Umunyarwanda wese ugana ivuriro yagakwiye kuvayo amenye uko impyiko ze zihagaze. Hari ibizami byoroshye dukora tukaba twamenya uki zihagaze.”

Uretse kwisuzumisha hakiri kare, Dr Ntirenganya avuga ko mu kwirinda uburwayi bw’impyiko abantu bakwiye kunywa amazi ahagije.

Bagomba no kwirinda kunywa imiti myinshi batandikiwe na muganga by’umwihariko igabanya ububabare, kuko nayo igira uruhare mu gutuma impyiko zangirika.

Barateganya gushyiraho ibitaro byihariye by’impyiko

Kalima Jean Malic uri mu bashinze Legacy Clinics& Diagnostics, yavuze ko ubwo iri vuriro ryatangiraga mu myaka ibiri ishize bari bafite intego yo kugabanya umubare w’abajya kwivuriza hanze binyuze mu gusuzuma indwara hakiri kare.

Ati “Buriya iyo wisuzumishije hakiri kare umenya icyo urwaye ugatangira kwivuza aho gutegereza ko uremba ukagera aho ukenera kujya kwivuriza hanze. Igishimishije nuko usigaye ubona abantu baritabiriye kwisuzumisha.”

Yakomeje avuga ko bafatanyije n’andi mavuriro, barushaho gufasha abantu kubona ubuvuzi bakeneye, kandi muri gahunda bafite harimo no kuba bakubaka ibitaro bishobora kuvura impyiko mu buryo bwihariye.

Ati “Uburwayi bw’impyiko birashoboka ko bwavurirwa hano, izo nzobere basanga ahandi zisigaye ziza kuvurira inaha. Icyo tugiye gukurikizaho ahubwo ni ukubaka ibitaro bifite noneho aho bashobora kubagira no gucumbikira abashoboye kuvurwa.”

Kalima avuga ko nubwo Legacy Clinics ikomeje gutanga umusanzu mu buvuzi, hari imbogamizi bagihura nazo zirimo no kuba ikiguzi cy’amazi n’umuriro kiri hejuru kandi byombi bigira uruhare muri serivisi nziza batanga.

Legacy Clinics& Diagnostics yatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi muri Nzeri 2016, iteganya ko bitarenze umwaka wa 2019 izaba yamaze kwagurwa ku buryo izaba ifite ibitaro bicumbikirwamo abarwayi.

Legacy Clinics imaze imyaka ibiri ishinzwe irateganya kwagura ibikorwa
Laboratwari ikoreshwa mu gupima indwara zitandukanye muri Legacy Clinics
Dr Ntirenganya Cyprien uyobora agashami kavura indwara zo mu mubiri mu Ivuriro Legacy Clinics& Diagnostics avuga ko kwipimisha kare byafasha abanyarwanda kwirinda ibibazo byo kujya kwivuza hanze
Iyi mashini ikoreshwa mu kureba ibice by'imbere mu mubiri
Iyi laboratwari ibarizwamo imashini zitandukanye zifashishwa mu gupima indwara
Ibi bikoresho bigezweho Legacy Clinics ikoresha byose bisaba umuriro w'amashanyarazi
Abaganga ba Legacy Clinics baha agaciro akazi bakora
Jean Malic Kalima uri mu bashinze Legacy Clinics& Diagnostics afatanyije n'undi munyamahanga
Umwe mu baganga bapima indwara muri Legacy Clinics

[email protected]

Amafoto na Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages