00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuba ukubiri kw’abashakanye bigira ingaruka nyinshi ku rukundo rwabo

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 20 December 2013 saa 03:52
Yasuwe :

Impamvu zitandukanye zishobora gutuma abashakanye baba ukubiri,ariko bigira ingaruka zitabarika ndetse bikaba byanatuma bacana inyuma bikaviramo bamwe kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Nta wavuga ingaruka gusa, kuko kuba ukubiri by’igihe runaka bitewe n’impamvu bishobora kugira inyungu mu gihe runaka iyo habayeho gukomera ku muco w’ubudahemuka n’ubunyangamugayo.
Kuba ukubiri gutuma abashakanye batandukana burundu cyangwa hamwe hakabaho ubuharike no gucana inyuma, ariko (…)

Impamvu zitandukanye zishobora gutuma abashakanye baba ukubiri,ariko bigira ingaruka zitabarika ndetse bikaba byanatuma bacana inyuma bikaviramo bamwe kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Nta wavuga ingaruka gusa, kuko kuba ukubiri by’igihe runaka bitewe n’impamvu bishobora kugira inyungu mu gihe runaka iyo habayeho gukomera ku muco w’ubudahemuka n’ubunyangamugayo.

Kuba ukubiri gutuma abashakanye batandukana burundu cyangwa hamwe hakabaho ubuharike no gucana inyuma, ariko kandi hari n’abavuga ko kure y’amaso atari kure y’umutima urukundo ruhoraho no mu gihe baba bari ukubiri.

Iyo abashakanye habaye ikintu gituma bataba hamwe bigira ingaruka ku rukundo rwabo

Abo twaganiriye bo mu duce dutandukanye tw’u Rwanda bavuga ko kuba ukubiri bibagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abo twavuganye twabahinduriye amazina kuko babyifuje. Adeline ni umugore uba ukubiri n’umugabo we kubera akazi. Ati “Umugabo wajye ni umukinnyi w’umupira aba mu ntara imwe y’u Rwanda nanjye nkaba mu yindi, tubonana rimwe na rimwe hari n’igihe hashira ukwezi atarataha.
Ingaruka bingiraho ni uko hari n’igihe kuryama binanira ntekereza ko ashobora kuba ari kumwe n’undi mugore. Mporana umutima uhagaze.”

Maritha yaharitswe n’umugabo kubera ko babaga ukubiri.Ati’’Umugabo twashakanye akora mu kindi Gihugu najye nkora hano mu Rwanda, twagerageje gushaka akazi mu Gihugu kimwe birananirana, kandi ubushobozi bw’umwe muri twe ntibwari gutunga urugo.Twakomeje kwihangana, nyuma y’imyaka 5 nibwo namenye amakuru y’uko umugabo yashatseyo undi mugore.”

Urwikekwe no gufuha ngo biriyongera

Izi ngaruka zo kuba ukubiri zigera no ku bagabo bagahagarika umitima. John ni umushoferi utwara imodoka zijya kuzana ibicuruzwa mu mahanga. Ati “Umutima mba numva uhagaze ntabitewe no guhangayikira urugo rwajye, ahubwo mbitewe no gufuha kuko hari igihe nishyiramo ko abandi bagabo bari kunteretera umugore nkumva umujinya uranyishe kandi wenda nta n’ibyabaye. Iyo bigenze bityo mpita muhamagara nkamubaza aho ari n’uwo bari kumwe. Iyo muhamagaye ntahite yitaba mba numva ngiye nko gusara neza neza.”

Minani akimara gushaka umugore, we yahise abona ibyangombwa byo kujya kwiga mu mahanga. Ati “Ubu imyaka igiye kuba ine tutabonana uretse kumuvugisha kuri telefoni cyangwa tukavugana kuri ‘skype’. Yagiye tumaranye umwaka umwe gusa. Ndacyamukunda kandi na we ambwira ko ankunda ariko mba numva nyine ntakimwizeye nka mbere kuko simba nzi uwo basangiye, uwo bararanye n’ibindi. Kandi na we ntaba azi uko naraye. Ariko uko byagenda kose ni umugore wajye.”

Uretse ibi bibazo tuvuze, abo twaganiriye bakomeje kugaragaza ko kuba ukubiri kw’abashakanye mu gihe runaka bishobora kugira inyungu zitandukanye ku muryango bitewe n’impamvu yatumye baba ukubiri.

Inama twatanga ku bashakanye baba ukubiri ni ugukomera ku muco w’ubudahemuka n’ubunyangamugayo ukwiye kuranga Umunyarwanda aho yaba ari hose, kandi bakazirikana cyane ku wo bashakanye bakamurutisha abandi bagore cyangwa abagabo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages