00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubyara umuhungu byaba byongera ibyago by’agahinda gakabije ku mugore nyuma yo kwibaruka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 December 2018 saa 05:56
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore babyara abana b’abahungu bafite ibyago byinshi byo kugira agahinda gakabije nyuma yo kwibaruka, ugereranyije n’abagore babyaye abakobwa.

Agahinda nyuma yo kwibaruka (Postnatal depression, PND), ni ubwoko bw’agahinda gakabije gashobora kugirwa n’ababyeyi nyuma yo kwibaruka, kibasira umugore umwe mu bagore 10 nyuma y’umwaka babyaye. Iki n’ikibazo kandi gishobora kugera no ku bagabo.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ryo muri Kaminuza ya Kent mu Bwongereza, hifashishijwe abagore 296 mu kumenya niba hari ihuriro hagati y’igitsina cy’umwana n’agahinda gakabije nyuma yo kubyara.

Nk’uko bigaragara mu byavuye muri ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Social Science and Medecine Journal, hagati ya 71%-79% by’abagore babyaye abahungu bari bafite ibyago byinshi byo kugira aka gahinda ugereranyije n’ababyaye abakobwa.

Ikindi ngo ni uko 174% by’abagore babyaye bigoranye nabo bari bafite byago byinshi byo kugira agahinda gakabije nyuma yo kwibaruka, ugereranyije n’abatarahuye n’ikibazo na kimwe.

Dr. Sarah Johns, uri mu bakoze ubu bushakashatsi yavuze ko ibyo babonye nyuma yo kugenzura ingingo zitandukanye, bizafasha abakora mu nzego z’ubuzima kwita ku bagore kugira ngo babashe kurindwa kuba bagira aka gahinda.

Nubwo kandi ngo abagore basanzwe bafite ibibazo birimo ubwoba no guhangayika cyane na bo bashobora kugira aka gahinda gakabije nyuma yo kubyara, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko bibabaho gake bitabwaho byihariye kuko ibibazo byabo biba bisanzwe bizwi.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza umugore ufite agahinda gakabije nyuma yo kwibaruka harimo kumva ababaye, atishimiye kubaho, kunanirwa kugirana ibihe byiza n’umwana we, gutakaza ubushobozi bwo gufata icyemezo, ubwoba ko umwana we azagirirwa nabi n’ibindi.

Kuba umugore umaze kubyara yagira agahinda gakabije n’ibintu bishobora kumubaho atabigizemo uruhare, niyo mpamvu ari byiza ko igihe abigaragayeho akwiya kujya kwa muganga cyangwa akagana abahanga mu mitekerereze bakamuha ubufasha akeneye.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore babyara abana b’abahungu bafite ibyago byinshi byo kugira agahinda gakabije nyuma yo kwibaruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages