00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kudaha akato abafite uburwayi bwo mu mutwe bibongerera amahirwe yo gukira

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 11 October 2014 saa 08:59
Yasuwe :

Kuri ubu ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda kigenda gifata indi ntera uko umwaka utashye nk’ uko umubare w’abitabiriye serivisi z’ubu buvuzi ibigaragaza. Gusa ngo iyo umurwayi yitaweho ntahabwe akato mu muryango ubu burwayi burakira nk’uko byakunze kwemezwa na bamwe mu bita kuri aba barwayi.
Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe cyabereye mu Karere ka Musanze, kuwa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira, hatangiwe ubutumwa busaba abantu bose kwita ku bafite (…)

Kuri ubu ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda kigenda gifata indi ntera uko umwaka utashye nk’ uko umubare w’abitabiriye serivisi z’ubu buvuzi ibigaragaza. Gusa ngo iyo umurwayi yitaweho ntahabwe akato mu muryango ubu burwayi burakira nk’uko byakunze kwemezwa na bamwe mu bita kuri aba barwayi.

Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe cyabereye mu Karere ka Musanze, kuwa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira, hatangiwe ubutumwa busaba abantu bose kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe ndetse no kwirinda kubaha akato uko byagenda kose.

Mu butumwa bwatanzwe harimo kumva ko ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ari icya buri wese, kitareba uwo ubwo burwayi bwafashe gusa, kandi ko uwahuye nabwo aba agomba kwitabwaho mu muryango.

Minisitiri Dr Binagwaho (uwa kabiri uhereye iburyo) mu muhango wo kuzirikana abarwayi bo mu mutwe

Hakorimana Alphonse utuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze akaba anabarizwa mu ishyirahamwe ryita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe yatangarije IGIHE ko iyo umurwayi umukunze ukamwitaho ukamwereka urukundo ari bimwe mu bituma uburwayi bugabanuka.

Hakorimana yavuze ko zimwe mpamvu zitera ubu burwayi hashobora kubamo amateka ya Jenoside, bukaba bwafatwa nk’imwe mu ngaruka zayo, ariko kandi ngo abakunze gukoresha ibiyobyabwenge nabo ubu burwayi bujya bubibasira.

Zimwe mu mpanuro Minisitiri w’ubuzima Dr. Binagwaho Agnes yahaye abitabiriye uyu munsi, harimo ko abafite ubu burwayi bakwiye kwitabwaho kimwe n’abandi Banyarwanda.

Minisitiri Binagwaho kandi yavuze ko ahanini nyirabayazana w’ubu burwayi ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 aho imiryango myinshi yasigaranye ibikomere. Yibukije Abanyarwanda muri rusange kurushaho kwitabira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) kuko ifasha mu kwivuza ku buryo bworoshye.

Dr. Kayiteshonga Yvonne ukuriye ishami rishinzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko hari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe ugereranije n’ibindi bihugu byo mu karere; muri zo harimo politiki nshya yo kwegereza Abanyarwanda ubuvuzi bujyanye n’indwara zo mu mutwe.

Dr Kayiteshonga avuga ko hashyizweho serivisi muri buri bitaro yakira ikanasuzuma abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe yunganira ibitaro by’I Ndera. Hakaba hari n’ibitabo bifasha abunganira ibikorwa by’ubuzima.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’2009 na Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza ko 25% y’ Abanyarwanda bafite ikibazo cy’ihungabana.

Hakozwe urugendo rwo gushishikariza abantu kudaha akato abafite uburwayi bwo mu mutwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages