Mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo Isangano ku wa 26 Mata, Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’Ubushinjacyaha, bagaragaje ko ibiyobyabwenge ari ibyo kwirindwa kuko bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu.
Ku mubyeyi utwite, Dynamo Ndacyayisenga ushinzwe gukumira no gutanga ubuvuzi ku ndwara ziterwa n’ibiyobyabwenge muri RBC, yavuze ko iyo umugore atwite anyoye inzoga ku kigero gikabije, ingaruka zigera no ku mwana ukiri mu nda kuko ashobora kuvuka yarazahajwe n’imisemburo iboneka mu nzoga.
Yagize ati “Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge hari n’inzoga nyinshi rigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abandi ariko hejuru y’ibyo umwana ukiri mu nda y’umugore; unywa inzoga nyinshi umwana aba ashobora kuzavukana ibimenyetso byo kuzahazwa n’inzoga.”
SSP Rene Irere ushinzwe politiki n’uburere mboneragihugu muri Polisi y’Igihugu y’u Rwanda, we yagaragaje ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka n’ahandi henshi.
Yashimangiye ko haba mu mpanuka ziboneka mu mihanda, haba mu makimbirane akunze kuboneka mu muryango nyarwanda, ibiyobyabwenge bigiramo uruhare rukomeye.
Yagize ati “Twe nka Polisi y’Igihugu twiringiye ko ku bufatanye n’abaturage, ubukangurambaga buri gutangwa buzatanga umusaruro nta kabuza, kandi ko inzego zibishinzwe zitazagoheka mu rwego rwo gufatanya na wa muturage kugira ngo u Rwanda rube igihugu kizira ibiyobyabwenge nk’uko insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga ibivuga ngo “Twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge’.”
Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Hermogène Higaniro, we yanibukije ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha.
Yagize ati “Hejuru yo kuba byangiza ubuzima bw’ubikoresha, hejuru yo kuba biri mu biteza umutekano muke muri rubanda ndetse n’imyiryane ya hato na hato, bihanwa n’amategeko.”
Yaboneyeho gusaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya kunywa inzoga nyinshi, kunywa za kanyanga, za muriture, za bareteta n’izindi zaduka umunsi ku wundi.
Hirya no hino mu gihugu hari gukorwa ubukangurabamba bugira buti ’Twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge’.



















TANGA IGITEKEREZO