Abagore babaho mu buzima bugoye mu gihe batwite, biba bibi cyane iyo bafite ibibazo bitandukanye mu buzima kuko hari ubwo bibaviramo kwiheba.

Inyigo yakorewe mu kigo cy’Ubushakashatsi mu by'Ubuzima (Centre for Health Equity Studies) giherereye i Stockholm muri Suède yagaragaje ko ababyeyi(umugabo n’umugore) bakundakugira ukwiheba gukabije mu gihe umugore atwite, umwana wabo aba afite amahirwe menshi yo kuvuka atarageza igihe.

Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cyitwa BJOG (International Journal of Obstetrics and Gynaecology) bwakorewe ku bana ibihumbi 350 kuva muri 2007 kugeza muri 2012.

Ikinyamakuru Topsante.com gitangaza ko iyo umubyeyi umwe muri babiri yabaga yaragize ibibazo byo kwigunga bikamuzanira kwiheba hagati yo gusama n’igihembwe cya kabiri cyo gutwita, uwo mugore yabyaraga umwana utagejeje igihe, benshi bakaba barabyaraga mbere y’amezi umunani.

Kwiheba gukabije gutuma umubyeyi abyara umwana utuzuye ngo kwiyongera hagati ya 30 na 40 % iyo ari umubyeyi w’umugore ugufite na ho bikagera kuri 38% iyo n’umugabo agufite.

Ubu bushakashatsi bugira buti “Ukwiheba gukabije hagati y’umwe mu bashakanye cyangwa bombi bigira ingaruka ku mubyeyi no ku mwana bazabyara akazavuka atujuje igihe.”

Mu gihe wumva bitangiye ku kubaho cyangwa ubikeka uba ugomba gushaka abajyanama mu by’imitekerereze bakagufasha.

Inyigo zitandukanye zagiye zerekana ko kubyara umwana utuzuye bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bw’ahazaza nko kudindira mu mikurire, kudasabana, kwitwara nabi, kudafata neza mu ishuri n’ibindi bibazo bitandukanye.

Ukwiheba hagati y'abashakanye gushobora gutuma babyara umwana utujuje igihe
Ukwiheba hagati y'abashakanye gushobora gutuma babyara umwana utujuje igihe

[email protected]