Kutagira umwanya wo gusabana n’abandi, ugahora wihugiyeho kubera impamvu zitandukanye, biri mu bishobora gutera umuntu kugenda yivugisha.Ibi ariko bishobora gukira iyo hamenyekanye icyabiteye, kigashakirwa umuti.
Hari abantu bagenda bivugisha n’ijwi riranguruye mu nzira bitewe n’impamvu zabo bwite, ibi biterwa n’ibintu bitandukanye nk’uko inzobere mu bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe zibitangaza.
Dr. Munyandamutsa Naasson, Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bugamije amahoro (IRDP) akaba n’inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mutwe, aganira na IGIHE yavuze ko ibi byose biterwa n’imihindagurikire ya sosiyete, aho abantu baba bafite byinshi byo gukora buri wese yihugiyeho, akabura umwanya wo kuvugana n’abandi.
Dr. Munyandamutsa yagize ati “ Bishobora guterwa n’impamvu nyinshi, zirimo kutagira uwo muvugana ibintu bikakubamo byinshi. Bishobora guterwa kandi n’ihahamuka, cyangwa ukaba umufite ariko utamwisanzuyeho, niho ujya kubona ukabona umuntu aragenda asubiramo ibyo yiriwemo, cyangwa arapanga ibyo azakora ejo mu nzira avuga cyane, akananyuzamo agaseka.’’
Bamwe mu bagenda bivugisha, bavuga ibijyanye n’ibyo baba batekereza cyangwa ibyababayeho, biba byaragumye muri bo ntibabone uwo babibwira, byaba ibyababaje cyangwa ibyabashimishije.
Urubuga Doctissimo ruvuga ko umuntu ufite iki kibazo, aba akwiye kugana inzobere mu bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe, cyangwa abandi bashinzwe ubujyanama bakamufasha, kuko bishobora gukira ityi bimenyekanye hakiri kare.



















TANGA IGITEKEREZO