00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwihugiraho, impamvu nyamukuru itera abantu kugenda bivugisha

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 21 May 2014 saa 09:16
Yasuwe :

Kutagira umwanya wo gusabana n’abandi ugahora wihugiyeho kubera impamvu zitandukanye, biri mu bishobora gutera umuntu kugenda yivugisha. Ibi ariko bishobora gukira iyo hamenyekanye icyabiteye kigashakirwa umuti.
Hari abantu bagenda bivugisha n’ijwi riranguruye mu nzira cyangwa bari bonyine, bakavuga n’ijwi riranguruye ku buryo uri hafi y’uwo muntu ashobora kumva ibyo avuze, ibi biterwa n’impamvu zitandukanye nk’uko inzobere mu bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe zibitangaza.
Dr. (…)

Dr. Munyandamutsa Naason, Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bugamije amahoro (IRDP) akaba n’inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mutwe, aganira na IGIHE yavuze ko ibi byose biterwa n’imihindagurikire ya sosiyete, aho abantu baba bafite byinshi byo gukora buri wese yihugiyeho, akabura umwanya wo kuvugana n’abandi.

Dr. Munyandamutsa yagize ati: “Bishobora guterwa n’impamvu nyinshi, zirimo kutagira uwo muvugana ibintu bikakubamo byinshi. Bishobora guterwa kandi n’ihahamuka, cyangwa ufite uwo mwavugana ariko utamwisanzuyeho, niho ujya kubona ukabona umuntu aragenda asubiramo ibyo yiriwemo, cyangwa arapanga ibyo azakora ejo mu nzira avuga cyane, akananyuzamo agaseka».

Bamwe mu bagenda bivugisha bavuga ibijyanye n’ibyo baba batekereza cyangwa ibyababayeho, biba byaragumye muri bo ntibabone uwo babibwira, byaba ibibabaje cyangwa ibyabashimishije.

Munyandamutsa yakomeje avuga ko umuntu ufite iki kibazo, aba akwiye kugana inzobere mu bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe, cyangwa abandi bashinzwe ubujyanama bakamufasha, kuko bishobora gukira iyo bimenyekanye hakiri kare.

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko kwivugisha atari ubumuga ahubwo ari ikibazo cy’imitekerereze no kutigirira icyizere kandi ko bivurwa bigakira.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages