Amenyo kimwe n’ibindi bice by’umubiri bikenera kwitabwaho, mu rwego rwo kubirinda uburwayi butandukanye. Amenyo atagiriwe isuku ashobora gufatwa n’indwara zitandukanye harimo no gucukuka ishinya. Kuyoza nibura kabiri ku munsi, kuyarinda ibinyasukari, kandi ukagana abaganga nibura inshuro ebyiri mu mwaka ni bimwe mu bifasha kubungabunga amenyo.
Gucukuka ishinya ni uburwayi bw’ubusembwa kandi bugenda bwiyongera nk’uko bitangazwa na Muganga w’amenyo Birori Placide, ukorera mu ivuriro ryitwa “Centre medical Baho” mu mujyi wa Kigali. Amenyo akwiye kwitabwaho agakorerwa isuku, hagamijwe kuyarinda uburwayi burimo no gucukuka ishinya.
Koza amenyo no kuyarinda ibinyasukari bikabije, biyarinda kumugwa. Kwita ku isuku yayo ni ingenzi, hamwe no kugana abaganga b’inzobere. Igihe cyose nyuma yo kurya, ariko bikarushaho cyane cyane nijoro mbere yo kuryama, umuntu aba akwiye koza amenyo akoresheje umuti wabugenewe. Isuku y’amenyo kandi ikwiye gukorwa nibura inshuro ebyiri ku munsi, mu gitondo na nimugoroba.
Dr Birori Placide yatangarije IGIHE ko izi ndwara zifata kandi zikangiza ishinya y’amenyo, zishobora gutuma n’ibindi bice by’umubiri bitandukanye byangirika, bityo bikaba byavamo ubundi burwayi.
Ugucukuka kw’ishinya, kuva amaraso mu ishinya, ni uburwayi bw’ubusembwa kandi bugenda bwiyongera (Developmental anomalies), gusa uburwayi bw’amenyo ni bwinshi ariko ubwinshi muri bwo buravurwa bugakira, ubundi bukaba bwakwirindwa.
Mu rwego rwo kwirinda uburwayi bw’amenyo, hari ukoza amenyo nibura kabiri ku munsi (umaze gufata ifunguro rya mugitondo ndetse n’irya nimugoroba) ukoza nibura iminota iri hagati y’ibiri n’itanu, ukoresha uburoso bworoshye n’umuti wabugenewe.
Kwibuka guhindura uburoso nibura nyuma y’amezi atatu, ukirinda kurya cyangwa kunywa ibinyamasukari nka bombo, shokola, biswi, keke, bya hato na hato, kuko byangiza amenyo bikaba byatera diyabete, umubyibuho ukabije ndetse n’indwara y’umutima.
Mu mwanya w’ibinyamasukari umuntu agafata imbuto, imboga, amata, hamwe n’umutobe w’imbuto w’umwimerere kuko ari byiza ku buzima by’amenyo ndetse n’umubiri muri rusange.
Kwirinda itabi n’inzoga zikomeye kuko bitera kanseri y’ibice bitandukanye byo mu kanwa, kandi ukibuka kugana muganga w’amenyo n’indwara zo mu kanwa, ukuri hafi nibura kabiri mu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO