00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwiyicisha inzara, kureka amavuta burundu… Amakosa akorwa n’abashaka kugabanya ibilo

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 29 August 2026 saa 10:16
Yasuwe :

Uko abantu bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro ko kwita ku buzima, ni ko benshi bashyira imbaraga mu mirire myiza, gukora siporo no kugenzura ibiro byabo.

Kimwe mu bipimo bifasha kumenya niba umuntu afite ibiro bijyanye n’uburebure bwe ni BMI (Body Mass Index). Ibarwa hafatwa ibiro umuntu afite bikagabanywa n’uburebure bwe muri metero bwikubye kabiri.

Urugero nk’umuntu ufite uburebure bwa metero 1,60 ufite ibilo 63, agiye kubara BMI ye yafata ibilo bye 63 akabigabanya na 1,60 ukubye 1,60, umubare abonye akaba ariyo BMI ye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko umuntu ufite BMI iri munsi ya 18,5 aba afite ibiro bike; iri hagati ya 18,5 na 24,9 ikagaragaza ibiro bisanzwe; hagati ya 25 na 29,9 umuntu aba afite ibiro byinshi, naho BMI ya 30 kuzamura ikagaragaza umubyibuho ukabije.

Mu 2024, OMS yatangaje ko abantu barenga miliyari imwe ku Isi bafite umubyibuho ukabije, ni ukuvuga umwe mu bantu umunani. Raporo ya Global Nutrition ya 2020 yo yagaragaje ko mu Rwanda, 11,5% by’abagore barengeje imyaka 18 bari bafite umubyibuho ukabije, ugereranyije na 2,5% by’abagabo.

Nubwo abantu benshi basigaye bashaka kugabanya ibiro binyuze muri siporo no guhindura imirire, hari n’abahitamo inzira zirimo kwiyicisha inzara, gukoresha ‘fat burners’, slimming tea, detox cyangwa ibindi binyobwa bavuga ko bifasha kunanuka.

Kwiyicisha inzara si igisubizo
Impuguke mu mirire, Mfiteyesu Leah, avuga ko umubyibuho ukabije ushobora kongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara zitandura zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso, diabète, indwara z’umutima ndetse n’ububabare bwo mu ngingo.

Avuga ko rimwe mu makosa akunze gukorwa n’abashaka kugabanya ibiro ari kwiyicisha inzara.

Iyo umuntu amaze igihe afata ibiryo bike cyane, umubiri umenyera gukoresha duke ubonye. Iyo yongeye kurya bisanzwe, ushobora kubika bimwe mu biryo nk’ibinure, bigatuma kongera ibiro byoroha.

Mfiteyesu anenga ikoreshwa ry’imiti cyangwa icyayi bivugwa ko kigabanya ibiro mu gihe gito. Asobanura ko bimwe muri byo bitera gucibwamo, umuntu agatakariza umubiri amazi aho gutwika ibinure.

Ati “Ntabwo ari ibinure uba watwitse, ahubwo aba ari amazi wagabanyije mu mubiri.”

Gutakaza amazi menshi bishobora gutera umwuma no kugabanya imyunyu ngugu umubiri ukeneye kugira ngo ukore neza.

Kureka amavuta burundu na byo si byiza

Irindi kosa ni ukumva ko ushaka kunanuka agomba guhagarika burundu kurya amavuta.

Mfiteyesu avuga ko icy’ingenzi ari ukugabanya ibiryo bitetse mu mavuta menshi, aho kuyareka burundu, kuko hari vitamine zirimo A, D, E na K umubiri ubona neza binyuze mu binyamavuta.

Agira inama yo kugabanya ibirimo ibinyamasukari byinshi n’ibinyampeke birimo umuceri w’umweru, amakaroni n’ifu zimwe na zimwe. Inzoga, ibinyobwa birimo isukari nyinshi n’umunyu mwinshi na byo bikwiye kugabanywa.

Ku isahani, nibura kimwe cya kabiri gikwiye kuba kigizwe n’imboga, kimwe cya kane kikaba ibitera imbaraga nk’ibirayi, ibijumba, igitoki cyangwa imyumbati, igice gisigaye kigashyirwaho ibyubaka umubiri birimo amafi, inkoko, amagi, ibishyimbo, amashaza, ubunyobwa cyangwa ibikomoka kuri soya.

Siporo yonyine ntabwo ihagije

Impuguke mu myitozo ngororamubiri, Cedrick Rutazigwa, avuga ko siporo ari ingenzi mu rugendo rwo kugabanya ibiro, ariko ko idakora yonyine hatabayeho guhindura imirire.

Ati “Uramutse uhinduye imirire ariko ntukore siporo, wata ibiro. Ariko udahinduye imirire ugakora siporo gusa, ntiwata ibiro.”

Avuga ko no kubira ibyuya byinshi bidasobanuye ko umuntu yatwitse ibinure byinshi, kuko ibyuya ahanini ari uburyo umubiri ukoresha mu kugenzura ubushyuhe.

Rutazigwa avuga ko mu myitozo, guterura ibiro bishobora kugira uruhare rukomeye mu kugabanya ibiro kuko bifasha kubaka imikaya, na yo igatuma umubiri ukoresha ingufu nyinshi.

Anasobanura ko bidashoboka kugena igice kimwe cy’umubiri ushaka ko ari cyo gitakaza ibinure gusa; iyo umuntu agabanya ibiro, impinduka zibaho ku mubiri muri rusange.

Ku bashaka kugabanya ibiro byinshi mu gihe gito, Rutazigwa avuga ko uburyo burambye ari ukubikora buhoro buhoro, ku kigero kiri hagati y’igice cy’ikilo n’ikilo kimwe mu cyumweru, ni ukuvuga hagati y’ibiro bibiri na bine mu kwezi.

Nibura umwe mu bantu umunani afite indwara y'umubyibuho ukabije ku Isi
Siporo zifasha mu kugabanya ibilo ariko zonyine ntabwo zatuma utakaza ibilo
Abantu bafite uburwayi bw'umubyibuho ukabije bagenda biyongera
Kwikura ku biryo n'amavuta si byo bizagufasha kugabanya ibilo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages