Abafamyumvire bo mu murenge wa Masaka, mu karere ka Kicukiro baravuga ko bagiye guhera ku nyigisho bahawe ku bijyanye n’isuku n’isukura barwanya umwanda aho bateganya kuzabigeraho bashinga amatsinda (Clubs) y’isuku mu midugudu yose baturukamo.
Ni muri gahunda yo guhindura imyumvire ku isuku n’isukura mu muryango Nyarwanda. Mupenzi Rwaka Jean Claude umugenzuzi w’isuku mu murenge wa Masaka yatangarije IGIHE ko muri uyu murenge isuku idahagije kimwe no mu yindi mirenge isa n’ituye mu cyaro, nyamara ngo ntibajyaho ngo barebere n’iyo mpamvu bongereye ubumenyi abafashamyumvire bo mu midugudu igize uwo murenge, kugira ngo nibamara kongererwa ubumenyi mu bijyanye n’isuku batangize amatsinda y’isuku muri buri mudugudu, hagamijwe gukumira umwanda wo soko y’indwara nyinshi.
Uwanyirigira Valentine , umwe mu bongerewe ubu bumenyi unasanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Biryogo, muri uyu murenge yavuze ko asanzwe amenyereye uyu mudugudu kandi akorana n’abahatuye, ni yo mpamvu bagiye kuzahurira hamwe mu matsinda (Clubs) bazahurizamo buri muturage wese uhatuye bakamusobanurira ku isuku n’isukura, ku buryo bizakumira indwara zajyaga zihaboneka zirimo malariya, impiswi n’izindi.
Kwitabira ayo matsinda no guhangana n’umwanda abihurizaho na Munyengango John wavuze ko bagiye gutangira gushyira mu bikorwa amasomo bahawe, ku buryo nyuma yo kwigisha buri muturage ibyiza by’isuku bazatangira kureba bamwe muri bo bakennye batangire kugira ibikorwa bakorerwa birimo kubakirwa imisarane.
Mu gushyira mu bikorwa ibyo aba bafashamyumvire bari bamaze icyumweru bahabwa ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2013, bazindukiye mu gikorwa cyo gukora umuganda wo gutema ibyatsi ku nkengero z’umuhanda uva mu mujyi wa Kigali ugana ugana i Masaka no kubakira ubwiherero umwe mu baturage batoranyijwe, buzatwara amafaranga ibibumbi 120. Ibi bikorwa byahawe agaciro k’amafranga y’u Rwanda ibihumbi 300.



















TANGA IGITEKEREZO