Abantu bakunda kurya shikarete bagaragaza ko zibafasha mu buryo butandukanye burimo kurwanya impumuro mbi mu kanwa, kurwanya ibitotsi ndetse no mu mitekerereze binyuze mu kugabanyiriza uyirya imihangayiko n’ibindi.
Urubuga rwa The Ladder rwanditse ko hari ingaruka nyinshi guhekenya shikarete bishobora kugira ku buzima bw’umuntu. Zimwe muri zo harimo:
1. Byangiza amenyo
Mu gihe umuntu adahisemo guhekenya shikarete zitarimo isukari 100% bigira ingaruka ku buzima bw’amenyo ye.
Abahanga basobanura ko hari udukoko duto turya iyo sukari mbere y’uko igera mu gifu ku buryo ishobora kwangiza amenyo.
2. Bitera kubabara k’urwasaya
Guhekenya shikarete mu buryo bw’igihe kirekire bitera umuntu kubabara mu rwasaya mu gihe yasamye agiye kurya, asetse cyangwa se n’ikindi gisaba kunyenganeza urwasaya.
3. Bitera kurwara umutwe
Uretse kubabara urwasaya, guhekenya shikarete umwanya munini bishobora gutera umutwe. Niba uri umuntu ukunda kurwara umutwe bitewe n’impamvu zitandukanye ni byiza ko wakwirinda guhekanya shakarete.
4. Bikomeza igogora
Hari abantu bahekenya shikarete bashaka ko ibafasha mu igogora nyamara ishobora kubigira bibi kurushaho.
Iyo uri guhekenya shikarete umira umwuka mwinshi ukuzuza mu gifu gas idakenewe, ibintu bishobora gutuma igifu gikomeza kubyimba kurusha uko wari umeze mbere.
5. Bitera gusonza cyane
Hari abantu bahekenya shikarete kugira ngo bagabanye ibiro ariko kubikora cyane bishobora gutera ubwonko butekereza ko ushonje. Bivuze ko ushobora kwisanga urya inshuro nyinshi. Ikindi ni uko uburyohe bwayo bushobora gutuma urarikira ibiryo bidafite intungamubiri kuruta ibikenewe n’umubiri nk’imbuto.



















TANGA IGITEKEREZO