00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Ubuzima yongeye kuburira abanywa imiti batandikiwe na muganga

Yanditswe na

Ezéchiel Mbananabo

Kuya 15 February 2016 saa 05:36
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima iragira inama abantu ko bakwiye kujya banywa imiti bandikiwe na muganga, bitewe n’uko bashobora kunywa idahuye n’uburwayi bwabo bikabagiraho ingaruka.

Byagaragaye ko hari bamwe mu bafatwa n’uburwayi bakihutira kugura imiti muri farumasi (Pharmacies) batabanje kujya kwa muganga ngo bapimwe, hamenyekane uburwayi bafite n’umuti ujyanye na bwo.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Théophile Dushime, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko mu gihe umuntu arwaye, agomba kwihutira kugana ikigo nderabuzima cyangwa ibitaro kugira ngo asuzumwe, hamenyekane uburwayi afite, aho guhita yihutira kugura imiti muri farumasi kandi atazi icyo arwaye.

Ati ‘‘Ni byiza gukoresha imiti buri gihe wandikiwe na muganga cyangwa undi umuntu wabyigiye, kuko ari we ugusobanurira amabwiriza ajyana n’ikoreshwa ryayo, agamije ku kurinda ingaruka yakugiraho.

Yavuze ko imiti idahuye n’indwara ntacyo iyikoraho, ko ahubwo irushaho kwangiza umurwayi bigatuma aremba aho kumuvura.

Abahanga mu by’ubuvuzi n’imiti bavuga ko kurenza igipimo cy’umuti cyagenwe bigira ingaruka ku mubiri w’umuntu.

Nko ku muti wa ‘ibuprofène’ ukunda gukoreshwa mu kugabanya ububabare, bamwe mu bakobwa n’abagore bakunda kuwifashisha mu kugabanya uburibwe mu gihe cy’imihango.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe imiti mu Burayi(Agence Européene du medicament), bwagaragaje ko kuwunywa ku kigero cyo hejuru bitera ingaruka mbi zirimo no kwangirika k’umutsi ujyana amaraso mu mutwe. Bugaragaza ko abo ingaruka zigeraho cyane, ari abawunywa ku kigero kiri hejuru ya mg 2400 ku munsi.

Dr. Théophile yasabye abandikirwa imiti gukurikiza amabwiriza yo kuyinywa bahabwa na muganga, kuko iyo bitagenze bityo bishobora gutuma itagira icyo ikora ku murwayi.

Ati ‘‘Niba muganga akwandikiye umuti akakubwira ko ugomba kuwunywa gatatu cyangwa kabiri ku munsi, ni byiza kuwunywa ku masaha yagenwe, kuko iyo utagize icyo ukumarira bituma muganga agukorera ibindi bizamini, akareba niba nta kindi kibazo ufite.

Gusa ngo hari imiti umuntu ashobora gufata bitabaye ngombwa ko ayandikirwa na muganga, harimo ivura umutwe nka paracetamol cyangwa aspirin igabanya uburibwe, iy’ibicurane, igabanya kuruka n’iyindi.

Icyakora Dr. Théophile, yasobanuye ko muri rusange biba byiza iyo imiti yose umuntu anywa ayandikiwe na muganga.

Dr Théophile Dushime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages