00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese umuntu agomba kugana muganga ari uko arwaye?

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 14 May 2013 saa 04:51
Yasuwe :

Mu gihe hari abahitamo kugana muganga ari uko basumbirijwe n’indwara cyangwa se batatse ibicurane, byagaragajweko ari ngombwa kugana muganga mbere yo kurwara kugirango hamenyekane ubuzima buhagaze ndetse hagirwe n’inama ku buzima bw’ejo hazaza.
Bamwe mubaganiriye na IGIHE bagana ibigo nderabuzima batangaza ko batajya bagira umwete wo gukoresha isuzuma ry’umubiri wabo, ngo keretse iyo biyumvamo uburwayi.
Umwababyeyi Liberata yagize ati “Ntabwo nshobora gufata gahunda ngo ngiye (…)

Mu gihe hari abahitamo kugana muganga ari uko basumbirijwe n’indwara cyangwa se batatse ibicurane, byagaragajweko ari ngombwa kugana muganga mbere yo kurwara kugirango hamenyekane ubuzima buhagaze ndetse hagirwe n’inama ku buzima bw’ejo hazaza.

Bamwe mubaganiriye na IGIHE bagana ibigo nderabuzima batangaza ko batajya bagira umwete wo gukoresha isuzuma ry’umubiri wabo, ngo keretse iyo biyumvamo uburwayi.

Umwababyeyi Liberata yagize ati “Ntabwo nshobora gufata gahunda ngo ngiye kwisuzumisha kandi numva ntarwaye cyane, iyo numva mfite ububabare bworoheje mu mubiri numva nta mpamvu yo kujya kwa muganga, ari nk’umutwe nanywa ikinini cy’umutwe”.

Kamanzi Alfred we ati ”Kuba abantu badakoresha isuzuma mbona ari umuco tutagira kandi byadufasha nubwo tudakunze kubyitabira, ahubwo usanga kenshi tujya kwa muganga twabaye indembe kandi wenda umuntu agiye ajyayo hakiri kare hari icyatuma tugirwa inama zo kwirinda indwara zimwe na zimwe”.

Murorunkwere Angelique ushinzwe ubwisungane mu kwivuza (Mituel de Sante) mu Kigo Nderabuzima cya Gitega, yagize ati ”Kuba umuntu yaza ashaka kwisuzumusha ntabwo wamusubiza inyuma, kuko ubwisungane mu kwivuza ntabwo bufasha uwarembye gusa n’ushaka kumenya ubuzima bwe uko buhagaze ni uburenganzira bwe”.

Uwamahoro Josephine umuforomokazi ukora mu ishami ry’isuzuma mu Kigo Nderabuzima cya Gitega yasobanuye agira ati ”Abantu nta muco mwiza bagira wo gukoresha ibizamini by’umubiri (controle Générale) wabo igihe bumva batarwaye, kandi ni gahunda ya buri muntu yakagombye kwiha ku giti cye kugirango amenye uko umubiri we uhagaze.

Ngo byaba byiza kandi umuntu agiye akoresha isuzuma ry’umubiri we wose byibura ngo kabiri mu mwaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages