00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu nda hanini kuri bamwe mu bagore bacuze ikimenyetso cy’uburwayi

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 3 May 2013 saa 10:24
Yasuwe :

Benshi bakunze kwibaza impamvu umugore ucuze akunda guhura n’ikibazo cyo kuba yakongera ibiro cyangwa se mu nda hakaguka rimwe na rimwe bigakurikirwa n’ibibazo by’indwara zitandukanye.
Abagore bafite umubyibuho usanga iyo bageze mu myaka ya za 50 kuzamura, mu gihe cy’iyi myaka yo gucura usanga habayeho kwirundanya kw’ibinure mu mubiri, bituma umugore ahinduka mu miterere bityo igice cyo mu nda kiraruta icyo hasi rimwe na rimwe akaba yabikuramo n’uburwayi.
Dr Rudaseswa Wencesilas uvura (…)

Dr Rudaseswa Wencesilas uvura indwara z’abagore mu kiganiro na IGIHE yagize ati "Iyo bamwe mu bagore bageze mu gihe cyo gucura usanga habaho kugabanuka kw’imisemburo, imyunyu ngugu na yo ntabwo iba ikora neza mu mubiri wose, bigatuma amagufa atagira “calcium” akaba yoroshye yavunguka cyangwa umuntu akagira imvune n’imitsi; icyo gihe iranyunyuka mu mubiri amaraso ntatembere neza.”

Yongeyeho ko hari amoko abiri y’umubyibuho w’inda ukorerwa inyuma y’umubiri w’umuntu hamwe n’undi ubera inyuma y’agahu k’umubiri. Muri ubu bwoko bwombi umubyibuho uteye inkeke cyane ari wa wundi ubereye mu mubiri kuko uba intandaro y’indwara nyinshi nka Diyabeti, indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’iz’umutima, Kanseri zimwe na zimwe n’ibindi.

Kuba uyu umubyibuho wanga ukibasira abagore bageze mu zabukuru biterwa ubushobozi bw’umubiri bwakagombye guhangana n’ikibazo cy’umubyibuho w’inda buba bwahagaritswe n’umusemburo w’abagore.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages