00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hafunguwe Laboratoire izarengera abajyaga kwipimisha hanze

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 29 December 2015 saa 12:02
Yasuwe :

Sosiyete yigenga ya ’Pathologists Lancet Group’ itanga serivise za Laboratoire muri Afurika y’u Burasirazuba, yafunguye ishami ryayo mu Rwanda nyuma yo guhabwa uburenganzira na Minisiteri y’Ubuzima muri uku kwezi kw’Ukuboza 2015.

Umuyobozi wa Pathologists Lancet Group muri Afurika y’u Burasirazuba, Dr Ahmed Kalebi, yavuze ko iyi laboratoire mpuzamahanga igezweho bazaniye Abanyarwanda izafasha abajyaga hanze gukoresha ibizamini bya laboratoire bitabonekaga mu Rwanda.

Ati “Iyi laboratoire kabuhariwe yegereje abanyarwanda serivise zihariye za laboratoire ku buryo bworoshye kandi buhendutse bikazafasha mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda.

Dr Kalebi yashimangiye ko ubuvuzi bwiza bushingiye kuri servise za laboratoire zihuse kandi zizewe (Quality medical laboratory services) iyo akaba ariyo ntego nyamukuru ya Lancet Laboratories Rwanda.

Ibizamini byinshi byihariye bizajya bikorerwa mu Rwanda mu gihe ibizakenera inzobere zidasanzwe bizoherezwa mu mashami ya Pathologists Lancet Nairobi na Johannesburg nta mafaranga yiyongereye ku giciro gisanzwe, bityo bikazahendukira Abanyarwanda kandi bakabona ibisubizo byabo mu gihe gito.

Binyuze mu ikoranabuhanga rihanitse, iri shami rya Pathologists Lancet rifunguwe mu Rwanda, ryahujwe n’irya Nairobi ndetse n’iryo muri Afurika y’Epfo mu rwego rwimikoranire ya buri munsi. Muri serivise zitangwa na Lancet Laboratories Rwanda harimo 'Hematology, Immuno-Serology, Histopathology/Cytopathology, Immunohistochemistry, Virology, Cytogenetics, Bacteriology/Mycology, Molecular Biology, Chemistry' n’izindi. Pathologists Lancet Group ikora ibizamini birenga 4,000 izafasha ibitaro bya Leta   n’ibyigenga  gupima ibizamini  bitandukanye birimo ibyo kumenya ababyeyi nyakuri b’umwana (DNA paternity test), kwivumbura kwumubiri (allergy tests), gupima abakoresha ibiyobyabwenge (toxicology and drug of abuse), therapeutic drug monitoring, cancer, tissue typing, n`ibindi.

Pathologists Lancet Group yafunguye iri shami rya Laboratoire mu Mujyi wa Kigali, i Remera-Kisimenti mu nyubako izwi nka Umuyenzi Plaza. Iyi sosiyete imaze kubaka amateka mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba dore ko ifite amashami arenga 40 muri Kenya, Uganda, na Tanzania; iranateganya gufungura n’andi mashami muri Sudani y’Epfo muri 2016.

Umuyobozi wa Pathologists Lancet Group muri Afurika y’u Burasirazuba, Dr Ahmed Kalebi
Innocent Mbarushimana, Umuyobozi wa Laboratwari
Abakozi muri laboratwari mu kazi
Itsinda ry'abakozi ba Laboratwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages