00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Ibitaro bya Kabaya byahawe ibikoresho bisimbura ibyari bishaje

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 13 March 2015 saa 11:55
Yasuwe :

Ibi bikoresho byatanzwe mu mavuriro n’ibitaro byo mu Karere ka Ngororero, byahawe Ibitaro bya Kabaya na Muhororo hamwe na fosacoms (Formation ,sanitaire, comunautaire ) bikaba bifite agaciro k’amadorari y’Amerika ibihumbi 110.000.

Ibitanda na matora, ameza, amatara yo mu cyumba babagiramo abarwayi, ibikoresho byo mu cyumba abagore babyariramo, iminzani yo gupima abana n’ibindi bikoresho bitandukanye, ni byo byahawe ibi bitaro byavuzwe haruguru kuri uyu wa 12 Werurwe 2015.

Daniel Alemu, Umuyobozi wungirije wa UNFPA mu Rwanda (UNFPA Deputy Representative for Rwanda) yavuze ko ibi bikoresho bizifashishwa muri service zitandukanye zo kwa muganga, by’umwihariko mu kwita ku buzima bw’umwana n’umugore.

Akaba yaboneyeho no gusaba abaganga kuzarushaho guha service nziza ababagana.

Nyiraneza Clotilde, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza, yatangarije IGIHE ko ibi bikoresho biziye igihe, dore ko ibyari bisanzwe mu bitaro byo muri ako karere byari bishaje bikeneye gusimburwa.

Yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere UNFPA iduteye inkunga mu bijyanye n’ubuzima, yagiye uhugura abakozi bo kwa muganga ikabongerera ubumenyi, bakunze no kudufasha mu gutanga amahugurwa yo kwirinda agakoko gatera SIDA, bahugura urubyiruko mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ariko kandi hari n’ibindi bikoresho bari baraduhaye birimo za mudasobwa. Ni umufatayabikorwa mwiza muri gahunda zitandukanye.’’

Mazimpaka Emmanuel ashimira Umukozi wa UNFPA

Nyiraneza akomeza avuga ko mu myaka irenga itatu uyu muryango umaze ari umufatanyabikorwa w’Akarere ka Ngororero, buri mwaka bagira ibikorwa byiza kandi byinshi bageza ku batuye aka karere. Ibi ngo akaba ari ibyo kwishimira.

Dr Xavier Noel Dushimimana Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabaya, yavuze ko ibikoresho bari basanzwe bafite byari bishaje cyane.

Yagize ati “Igikorwa bakoze ni ingirakamaro kuko nk’ubu mu Bitaro bya Kabaya dufite ameza tubagiraho abarwayi yashyizweho 1982 ibitaro bishingwa urumva rero ko yari ashaje cyane, amatara baduhaye yo mu cyumba abarwayi babagirwamo na yo arahenda cyane ku buryo nkatwe kugirango tuyigurire byadufata nk’imyaka itanu. Inshingano yacu ni ukubikoresha neza kandi dufite icyizere cy’uko imitangire ya service igihe guhinduka.’’

Akomeza avuga ko abafatanyabikorwa bakorera muri aka karere bakwiriye kurebera kuri iki gikorwa UNFPA ikoze, ibikorwa baba barabijeje mu mpapuro bikajya mu bikorwa.

Mazimpaka Emmanuel na Alemu Daniel imbere y'ibikoresho byasimbujwe ibyari bishje

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages