Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima mu Rwanda (RBC) kiravuga ko gihangayikishijwe bikomeye n’abavuzi ba gakondo biyita abadogiteri kandi ntaho baba baraherewe izo mpamyabushobozi. RBC ivuga ko ari ubutekemutwe, Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda na ryo rikamagana abiyita abadogiteri kuko bayobya abaturage.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga izo nyito ziyobya abaturage, kandi ari ubujura, nk’uko bisobanurwa na Dr Kayumba Pierre Claver umuyobozi wa RBC.
Mu kiganiro na IGIHE, agira ati “Ni bibi cyane kwiyita dogiteri. Ni uburyo bwo kuyobya abaturage, ikindi abo bavuzi usanga batagira isuku mu miti batanga, abandi bakanga kuvuga imiti bakoresha ngo iyo uvuze umuti ntabwo ukora. Ibi byose ni ibituma imikorere yabo tuyikemanga.”
Umuyobozi wa RBC atanga urugero rw’abaganga ba gakondo bashaka kuvanga ubuvuzi n’ubucuruzi ndetse n’ubujura. Kayumba yibaza uburyo umuntu ashobora kuvura inyatsi, agatanga urukundo akavura kanseri n’ibindi, ibi byose RBC ibibona nk’ubujura kandi ari ukuyobya abaturage.
Abajijwe impamvu iki kibazo kititabwaho ngo gishakirwe umuti urambye, Dr Kayumba yasubije ko byakagombye ariko bahura n’imbogamizi z’uko abo bavuzi ba gakondo rimwe na rimwe usanga bafite ibyangombwa baba barahawe n’inzego zitandukanye, nyamara zitabanje kugenzura ngo zirebe imikorere yabo.
Dr Kayumba akomeza atangaza ko iki kibazo kigomba gushakirwa umuti ku bufatanye bw’inzego zose zirimo iz’umutekeno, inzego z’ibanze, iz’ubuzima n’izigenga ubucuruzi. Agira inama abakora ubuvuzi gakondo kwibumbira hamwe maze bakarushaho kunoza imikorere no gukorana n’inzego z’ubuzima mu Rwanda, ariko cyane cyane bakirinda kuyobya abaturage birinda kuvanga ubucuruzi n’ubuvuzi.
Bamwe mu bakora umwuga w’ubuvuzi gakondo mu Rwanda bavuga ko kuvura babyiga cyangwa umuntu akabikura ku muryango we.
Tiriti umwe mu bavuzi gakondo wiyita Dogiteri, ukorera mu mujyi wa Kigali, yadutangarije ko yabyize mu gihugu cya Tanzaniya, akahavana impamyabushobozi yo kuvura indwara nyinshi zirimo amadayimoni, kongera akanyabugabo, diyabete, ibisazi n’izindi.
Ati "Mu baganga ba gakondo habamo ababa barabyigiye abandi bakaba ari ababikomora mu miryango bavukamo, ariko njyewe nabyigiye muri Tanzaniya ndetse byongeye mbikomora ku muryango wange.” Ntavuga ishuri cyangwa Kaminuza yabyizemo.
Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA RWANDA) rivuga ko na ryo ryamagana buri munsi abavuzi gakondo biyita abadogiteri kandi atari bo.
Aimable Sandro ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri AGA RWANDA yabwiye IGIHE ati “Ntabwo twemera uwiyita dogiteri kandi atarabyigiye rwose; turabibabuza kandi biriya bintu ni ubutekemutwe ni ukubesha abantu. Twemera ko bitwa abavuzi gakongo.” Yongeyeho ati “Usibye no kwiyita dogiteri hari n’indwara batemerewe kuvura nka SIDA, igituntu, iseru n’izindi ndwara zose z’ibikatu.”
Aimable anavuga ko abavuzi gakondo bakwiye kureka kuyobya abaturage bababeshya ko bavura indwara zidashoboka. Ati “Kuvura inyatsi, ibyo nta hantu biba kuko na yo ntibaho. Gutanga urukundo ibyo rwose ni ukuyobya abantu cyane.”
Aimable yakomeje avuga ko ihuriro ryabo rifite amategeko n’amabwiriza agenda abanyamuryango. Avuga ko buri muvuzi gakondo wese asabwa kuba afite ibyangombwa byerekena indwara avura, ndetse anavuga ko asabwa kuvura umuntu ari uko yabanje kuva kwa muganga bikananirana.
Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda rimaze imyaka 2 ritangiye gukora. Rivuga ko rimaze guhuriza hamwe abakora uwo mwuga, aho bagenda babagenera amahugurwa yo kunoza imikorere yabo.



















TANGA IGITEKEREZO