Kuri uyu wa 25 Mata 2021, ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka wahariwe kurwanya Malaria, wabereye ku Kigo Nderabuzima cya Mareba mu Karere ka Bugesera, Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko Coartem n’indi miti ikoreshwa mu kuvura Malaria ifite ubushobozi bwo kuvura iyi ndwara.
Ubashakashatsi buherutse gukorerwa mu Rwanda mu Karere ka Kayonza, Umujyi wa Kigali n’ahandi, bwagaragaje ko agakoko gatera Malaria, Plasmodium, kihinduranyije. Ibi byateye inkeke ko n’imiti ikoreshwa mu kuyivura ishobora guhindurwa kuko hari ubwo indwara iyigaranzura.
Dr Nsanzimana Sabin yasobanuye ko nubwo habayeho izo mpinduka ariko Coartem n’indi miti ikoreshwa mu kuvura malaria igifitiwe icyizere.
Ati “Kugeza ubu ntabwo Coartem n’indi miti dukoresha mu kuvura Malaria, iragaragaza ikibazo, ariko hari iyo twaretse gukoresha, bitewe n’uko twabonaga itangiye kunanirwa kuvura. Imiti ishobora kutavura abantu bo mu gace runaka ariko abo mu kandi gace ikabavura.”
Icyakora nanone, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable, aherutse gutangaza ko Coartem ikibasha kuvura Malaria ku kigero kirenga 96%.
Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bwanagaragaje ko hari udukoko twa malaria tudahangarwa n’umuti wita artémisinine usanzwe uvura Malaria. Utu twabonetse muri Masaka mu Mujyi wa Kigali aho igipimo yariho kingana na 7.4% no mu Murenge wa Rukara ho mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba, aho cyari kuri 0.7 %.
Ibinini bya Coartem bisanzwe bikoreshwa mu kuvura Malaria, bigizwe n’imiti ibiri, umwe witwa Artéméther uba ufite milligram 20 n’uwitwa Luméfantrine wa milligram 120.
Dr. Nsanzimana yavuze ko kuba abantu batinda kujya kwivuza Malaria ari byo bikunze gutuma abantu bicwa na yo, anavuga ko mu gihe Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, ritaratanga amabwiriza yo guhagarika Coartem, RBC izakomeza gukurikirana imikorere n’ubushobozi bw’uyu muti mu kuyivura.
RBC itangaza ko mu 2019 mu Rwanda hagaragaye abarwayi ba Malaria barenga miliyoni 3.6, abishwe na yo muri uwo mwaka ni 248, mu gihe mu 2020, abayanduye ni miliyoni 1.8 naho abagera ku 148 bahitanywe n’iyi ndwara. Nibura abarwayi bangana na 56% bitaweho n’abajyanama b’ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!