Tariki ya 13 Ukwakira 2015, ubwo mu Murenge wa Kivumu haberaga ubukangurambaga bwakozwe n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC (Rwanda Biomedical Center) ku bufatanye n’ Umuryango udaharanira inyungu ugamije kwita ku buzima bw’Abaturarwanda SFH (Society Family Health), hari abagaragaje ko bazi ububi bw’iki cyorezo, gusa bagaragaza n’inzitizi zituma bamwe batirinda uko bikwiye zirimo n’isoni baterwa no kugura udukingirizo.
Ndahayo Bosco ni umusore w’imyaka 29 utuye i Rutsiro, aganira na IGIHE yavuze ko aho bigezamaze guhinduka imbata yo gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo bitewe n’ukuntu igihe cyose agannye kuri butike kutugura, birangira asazwe n’isoni akagaruka amaramasa.
Yagize ati “Ngiye mbona nk’uwo ntuma kukangurira nabasha kwirinda uko bikwiye, ariko rimwe na rimwe nkorera aho kubera isoni.”
Umugwaneza Beata w’imyaka 32 nubwo yabyariye iwabo aho abana n’ababyeyi be, ntiyatinyuka kujya kugura agakingirizo, ku buryo akenshi nawe ahitamo gukorera aho.
Yagize ati ‘ Ukorera aho nyine wagira amahirwe ntiwandure cyangwa ngo bagutera iyo SIDA, cyangwa inda n’ibindi birwara. Kujya kugura agakingirizo bitera isoni kuko uwo ukaguzeho amenya icyo ugiye kugakoresha.”
Ndaruhutse Slyvais, umukozi wa SFH mu Ntara y’Uburengerazuba, avuga ko isoni zo kugura agakingirizo ari zimwe mu mbogamizi bahura nazo.
Yagize ati “Abacuruzi bamwe usanga baduhisha, ntibatushyire aho abaturage bareba. Ibi rero bituma n’umuturage agira isoni zo kujya kubaza umucuruzi ngo mpa agakingirizo.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabagurinzira Jacqueline, yadutangarije ko abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu karere kose bangana na 1%, ariko kandi ngo kwigisha ni uguhozaho.
Yatugaragarije ko i Rutsiro hatagaragara indaya nyinshi, ati “N’ababikora ntabwo babikora nk’umwuga babikora ku buryo bwihishe, ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro niho twasanze ubwandu buri hejuru, ariko ntabwo dufite umujyi wagenda ngo usangemo indaya nyinshi nko mu yindi mijyi.”
Dr Twahirwa Rwema Jean Olivier , umukozi muri RBC yagaragaje ko n’ubwo mu myaka 10 ishize imibare yavuye mu bushakashatsi butandukanye igaragaza ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA butiyongereye, bukaba buri kuri 3% mu gihugu hose, ibi ntibivuze ko nta bantu bashya bandura, akaba ariyo mpamvu bashyize imbaraga mu gufatanya n’itangazamakuru kongera ubukangurambaga.



















TANGA IGITEKEREZO