Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika buvuga ko abagore bakora siporo ku buryo buhoraho bibarinda kurwara kanseri (cancer) ifata amabere.
Urubuga Topsante dukesha iyi nkuru, rwanditse ko gukora siporo ku buryo buhoraho birinda abagore kurwara kanseri y’amabere.
Inyigo yakozwe (n’Abanyamerika) igaragaza ko siporo igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amabere ku kigereranyo cya 25%.
Ubushakashatsi bushya bwakozwe na ‘Laboratoire national Lawrence Berkeley’’ muri leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igaragaza ko kugenda cyangwa kwiruka n’amaguru bishobora kugabanya 40% by’ibyago byo kwicwa n’indwara ya kanseri y’amabere.
Abashakashatsi basuzumye imfu z’abagore ziterwa na kanseri y’amabere basuzuma ibihumbi 80 mu myaka 11, muri bo ibihumbi 33 bakoraga siporo yo kugenda n’amaguru bihuta, abandi ibihumbi 46 bakoraga ku buryo buhoraho siporo yo kugenda n’amaguru. Babonye ko nta n’umwe muri bo wishwe na kanseri y’amabere mbere y’iyi nyigo.
Nyuma yibyavuye muri iyi nyigo, abashakashatsi banzuye ko abagore bakora siporo mu gihe kingana n’amasaha abiri n’igice ku munsi bibagabanyiriza ibyago byo kwicwa na kanseri y’amabere ku kigereranyo cya 40%.
Birahagije kugenda amasaha 11mu cyumweru cyangwa ibilometero 7,4, ubikoze akaba afite amahirwe angana na 40% yo kutarwara kanseri y’amabere. “Ntibigombera ko umuntu akora siporo zo ku rwego rwo hejuru kugira ngo yirinde kanseri y’amabere ’’ byatangajwe na Paul Williams wari uhagarariye ubu bushakashatsi.



















TANGA IGITEKEREZO