00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa na ‘Maxman’, ibinini bikuza igitsina cy’umugabo

Yanditswe na

Iriza RUDASINGWA

Kuya 23 August 2014 saa 01:18
Yasuwe :

Ibinini byitwa “Maxman” bizwi na bamwe, hari ababifiteho amakuru make, naho abandi nta makuru yabyo na make bazi. Muri iyi nkuru turarebera hamwe amakuru y’ingenzi arebana n’ibi binini bifasha mu kongera ingano y’igitsina cy’abagabo ndetse bikanabongerera akanyabugabo.
Bivugwa ko ibi bibini bikorwa hifashishijwe ibyatsi, bigakorerwa mu gihugu cya Taiwan ariko bikoherezwa muri Amerika y’Amajyaruguru nk’uko tubikesha askmenanswers.
Uru rubuga rukomeza ruvuga ko Maxman (biri mu moko (…)

Ibinini byitwa “Maxman” bizwi na bamwe, hari ababifiteho amakuru make, naho abandi nta makuru yabyo na make bazi. Muri iyi nkuru turarebera hamwe amakuru y’ingenzi arebana n’ibi binini bifasha mu kongera ingano y’igitsina cy’abagabo ndetse bikanabongerera akanyabugabo.

Bivugwa ko ibi bibini bikorwa hifashishijwe ibyatsi, bigakorerwa mu gihugu cya Taiwan ariko bikoherezwa muri Amerika y’Amajyaruguru nk’uko tubikesha askmenanswers.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko Maxman (biri mu moko atandukanye I, II, III,…) bikoreshwa n’abagabo bafite ibitsina bito kubera impamvu eshatu; gufasha amaraso gutembera neza mu mubiri cyane cyane mu gitsina ari nabyo bituma kibasha kwiyongera umubyimba n’uburebure, gushyukwa no guha igitsina imbaraga ndetse no kubarinda kurangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ibinini bya maxman

Maxman II zishobora kongera igitsina cy’umugabo (mu burebure) ku kigero kiri hagati ya sentimetero 5.08 na 15.24 (2-6 inches). Ni byiza kubanza kugana muganga mbere yo gutangira gukoresha ibi binini kuko ngo atari byiza ku bantu bafite indwara zitandukanye nk’umutima n’izindi.

Abahanga kandi bavuga ko atari byiza ko uwanyoye inzoga afata Maxman, ikawa ikaze, cyangwa se amajyani menshi kuko bigabanya gukora kw’uyu muti. Niba umuntu atakwihanganira kutagira icyo anywa muri ibi binyobwa, ni byiza kubinywa byibuze mbere y’amasaha 6 mbere yo kunywa maxman.

Maxman itanga igisubizo cy’uwo munsi yafatihweho (iminota 15 mbere y’imibonano mpuzabitsina) ariko ngo iyo umuntu ayifashe mu gihe cy’amezi byibura atatu, afata ibinini 2 ku munsi (kimwe mu gitondo ikindi nijoro) akabasha kubona ingaruka zayo nziza zirimo gukura kw’igitsina mu buryo bugaragara.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages