Mu gihe cy’impanuka cyangwa ibyago bikomoka ku kazi hari abo usanga birya bakimara, abandi bakabunza imitima nyamara bariteganyirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB.
Dore ibyo abanyamuryango ba RSSB bujuje ibisabwa bagenerwa mu gihe bahuye n’impanuka cyangwa indwara bikomoka ku kazi :
Kwishyurwa ibikorwa byose by’ubuvuzi wakorewe (gusuzumwa, imiti, insimburangingo cyangwa inyunganirangingo igihe bikenewe,…)
Guhabwa amafaranga y’iminsi utakoze kandi utahembewe
Guhabwa amafaranga ya buri gihe y’ibyago bikomoka ku kazi igihe ubumuga bugera kuri 15% bwatumye utakaza umurimo wakoraga
Guhabwa amafaranga atangwa inshuro imwe y’ibyago bikomoka ku kazi igihe ubumuga buri munsi ya 15% bwatumye utakaza umurimo.
Guhabwa amafaranga agoboka abo usize igihe witabye Imana uzize impanuka cyangwa indwara bifitanye isano n’akazi.
Igihe ugize impanuka y’akazi usabwa:
Kubimenyesha umukoresha wawe n’umugenzuzi w’imirimo mu karere wagiriyemo impanuka ,
Gusobanura neza ibifitanye isano n’impanuka yabaye, aho yabereye, abagabo babibonye ndetse n’uwayiteye. Ibisobanuro byose bimaze kuboneka umukoresha yuzuza impapuro zimenyesha impanuka nk’uko abisabwa n’itegeko ( huzuzwa urupapuro bita modele A1)
Gusaba muganga ukuvura kukuzuriza icyemezo yagusuzumiyeho bwa mbere ukimara gukomereka cyangwa ukimara gufatwa n’indwara (Huzuzwa urupapauro bita modele A 2)
Kubika neza impapuro utangiyeho amafaranga wivuza cyangwa iz’ibyo kurya byatanzwe n’ibitaro kugirango uzayasubizwe,
Gusaba umukoresha wawe kugutangira mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, icyemezo kigaragaza ko wahembwe cyangwa utahembwe igihe wari urwaye utagishoboye gukora,
Iyo urangije kuvurwa, usaba muganga wawe icyemezo cy’uko wakize neza (huzuzwa urupapuro bita Modele A5).
Mu gihe utakaje umurimo bitewe na bwa bumuga buturutse ku mpanuka cyangwa indwara ifitanye isano n’akazi, usabwa no gutanga icyemezo cy’uko wasezerewe ku kazi, icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’uko uriho na numero ya konti yawe muri banki. Ibi byangombwa byose bishyikirizwa ishami rya RSSB rikwegereye.
Igihe impanuka cyangwa indwara ikomoka ku kazi byakurikiwe n’urupfu by’uwiteganyirije abo assize, ni ukuvuga umugore cyangwa umugabo, abana be cyangwa se abo arera mu buryo bwemewe n’amategeko n’ababyeyi be basabwa gutanga ibyangombwa biteganywa n’itegeko kugirango bahabwe amafaranga. Basabwa kwegera ishami rya RSSB ribegereye rikabafasha.
Source: Inyandiko ya RSSB



















TANGA IGITEKEREZO