Umuti wo mu bwoko bw’imiti igabanya ububabare(analgesic) ndetse ikanagabanya izamuka ry’umuriro mu mubiri w’umuntu, uzwi ku izina rya ‘Paracetamol’ ngo waba ugira ingaruka ku mwana uri mu nda, zirimo kudindira mu mikurire, ingaruka ku budahangarwa bw’umubiri ndetse no ku buzima bwo mu mutwe.

Abashakashatsi bo muri Espagne mu nyigo yabo bagaragaza ko 30 % by’abana bafite ba nyina banyoye ibinini bya paracetamol batwite baba bafite ibyago byo kuvukana ikibazo cyo kudindira mu mikurire.

Inyigo yakorewe ku bagore batwite bagera 2.644, abagera kuri 88% abana babo bakorewe isuzuma bafite umwaka umwe w’amavuko, mu gihe abagera kuri 79,9% bakorewe isuzuma abana bagize imyaka itanu y’amavuko.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bana bakorewe isuzuma, abagera kuri 43% b’umwaka umwe na 41 % b’imyaka itanu bari bafite ikibazo cyo kudindira mu mikurire, bari bafite aho bahuriye n’ibinini bya paracetamol byakoreshejwe mu byumweru 32 bya mbere bakiri mu nda z’ababyeyi.

Nyuma y’imyaka itanu, isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko aba bana bari bafite ibimenyetso simusiga bigaragaza uburwayi batewe n’ibi binini.

Urubuga rwa Dailymail dukesha iyi nkuru, rwatangaje ko inyigo yakozwe yagaragaje ko ingaruka z’ibi binini zibasira cyane abana b’abahungu, ugereranyije n’abakobwa.

Claudia Avella-Garcia, umwe mu bakoze iyi nyigo yakozwe n’Ikigo cy’Ubuzima cya Barcelona yasobanuye ko ingaruka za paracetamol ku mwana uri mu nda zitagarukira ku kudindiza imikurire ye gusa, ahubwo ngo binagira ingaruka ku budahangarwa bw’umubiri we ndetse no ku buzima bwo mu mutwe.

Iki kigo gitanga inama ku bagore batwite yo kunywa ibinini bigabanya ububabare byo mu bwoko bwa paracetamol igihe ari ngombwa, ndetse no kwirinda kubinywa ku buryo buhoraho.

Gukoresha cyane ibinini bya ‘paracetamol’ bishobora kugira ingaruka ku mwana uri mu nda
Gukoresha cyane ibinini bya ‘paracetamol’ bishobora kugira ingaruka ku mwana uri mu nda

[email protected]