00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ugenewe ubwishingizi bw’indwara mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 23 July 2013 saa 07:42
Yasuwe :

Umunyamuryango nyir’izina ni ukorera Leta, uhembwa na yo, ukorera umushinga wa Leta n’undi wese uhembwa amafaranga ya Leta. Umunyamuryango nyir’izina kandi ni uwageze mu kiruhuko cy’izabukuru wahoze yishingirwa na RSSB (icyahoze cyitwa RAMA).
Ikigo cyigenga gishobora gusabira abakozi bacyo kuba abanyamuryango ba RSSB. Ibaruwa isaba yandikirwa Umuyobozi Mukuru wa RSSB. Buri munyamuryango nyir’izina yemerewe kuvuza abantu bo mu muryango we barimo uwo bashakanye ku buryo bwemewe n’amategeko, (…)

Umunyamuryango nyir’izina ni ukorera Leta, uhembwa na yo, ukorera umushinga wa Leta n’undi wese uhembwa amafaranga ya Leta. Umunyamuryango nyir’izina kandi ni uwageze mu kiruhuko cy’izabukuru wahoze yishingirwa na RSSB (icyahoze cyitwa RAMA).

Ikigo cyigenga gishobora gusabira abakozi bacyo kuba abanyamuryango ba RSSB. Ibaruwa isaba yandikirwa Umuyobozi Mukuru wa RSSB. Buri munyamuryango nyir’izina yemerewe kuvuza abantu bo mu muryango we barimo uwo bashakanye ku buryo bwemewe n’amategeko, umwana wemewe cyangwa wemejwe n’amategeko n’umwana arera abyemerewe n’amategeko.

Ibirebana n’imisanzu

Umusanzu uhabwa RSSB uhwanye na cumin a gatanu ku ijana (15%) y’umushahara fatizo. Muri ayo umukoresha atanga arindwi n’igice, umukozi na we agatanga arindwi n’igice.

Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda cyishingira ibikorwa by’ubuvuzi ku bantu bari mu kiruhuko cy’izabukuru babona amafaranga ya Pansiyo kandi bakaba barahoze ari abanyamuryango ba RAMA. Bo batanga umusanzu ungana na 7.5% ya Pansiyo bahabwa buri kwezi, asigaye 7.5% bakayatangirwa na RSSB.

Umukoresha ni we umenyekanisha umusanzu kandi akawugeza kuri RSSB. Umusanzu wa buri kwezi utangwa bitarenze tariki ya 10 y’ukwezi gukurikira ukwishyurwa.

Mbere yo gutanga uburenganzira bwo kwivuza abanyamuryango bagomba kubanza kuriha imisanzu y’amezi atatu. Iyo misanzu izakoreshwa n’abanyamuryango bivuza andi mezi atatu nyuma yo kuva ku kazi kabashyiraga muri ubwo bwishingizi bwo kwivuza.

Uruhare rw’uwivuza mu kwishyura “Ticket modérateur”

Uruhare rw’uwivuza mu kwishyura ari rwo “Ticket Moderateur” ruhwanye na 15% y’amafaranga y’ibikorwa by’ubuvuzi cyangwa imiti yandikiwe. RSSB imwishyurira 85%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages