00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko amakara akoreshwa mu kuvura indwara zirimo n’izatewe n’uburozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 November 2018 saa 10:37
Yasuwe :

Mu gihe benshi bamenyereye amakara nk’igicanwa cyifashishwa cyane mu guteka ubwoko bunyuranye bw’ibiribwa n’ibinyobwa, hari abatazi ko anafite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye by’umwihariko izifitanye isano no guhumana k’umubiri.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umunya-Philippines Prof Severino Paypa bukanyuzwa mu gitabo “Imbaraga ivura y’amakara (Healing Wonders of Charcoal)”, bugaragaza ko ashobora kwifashishwa mu koroshya ububabare, guhagarika ikura ry’udukoko dutera indwara, isesemi no kuruka, gukura utubuye mu miheha y’udusabo tw’indurwe n’impyiko n’izindi ndwara nyinshi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muhanga mu birebana n’ibimera bugaragaza ko kandi amakara akumira kuba uburozi bwaturutse ku kurumwa n’inyamaswa zirimo imbwa n’inzoka bwakwirakwira mu mubiri, cyangwa ubundi burozi bwaturutse ku binyabutabire (chemicals toxins).

Mu kumenya byinshi kuri ubu buvuzi, IGIHE yegereye Umunyarwanda Nyakarundi Semahame Samuel, impuguke mu buzima rusange washyize imbaraga mu bushakashatsi kwikoreshwa ry’ibimera mu kuvura indwara zitandukanye.

Nyakarundi washinze ndetse akaba ayobora Koperative Zirumuze ikora kandi igatanga imiti gakondo yatangaje ko koko amakara avura, ariko kandi atari ayo ariyo yose akoreshwa mu buvuzi.

Ati “ Amakara aratandukanye, n’ayo dutekesha yose aratundakanye bitewe n’ibiti akomokaho cyangwa akorwamo kandi akenshi ntubimenya. Amakara avura ni aturuka ku ntusi z’umweru bakunze kwita ‘maideni’.”

Yakomeje agira ati “ Aya ni nayo twifashisha tuyaha abayakeneye batugana mu ivuriro Zirumuze, mbere yo kuyakoresha ariko tubanza gukurikirana urugendo rwayo rwose uhereye mbere yo gutwikwa.”

Ese akoreshwa ate?

Nyakarundi asobanura ko kugira ngo aya makara agire ubushobozi bwo kuvura bisaba kubanza kuyaha imbaraga zituma aba umuti koko (activation), ibi bikorwa binyuze mu gushyira amakara mu isafuriya cyangwa ikindi gikoresho gitekerwamo ubundi ukamera nk’uyakaranga ku buryo ashyuha cyane.

Kimwe n’indi miti yose kandi gukoresha amakara bisaba kugendera ku gipimo runaka, ari nayo mpamvu amakara atangwa mu ivuriro Zirumuze aba ateguwe neza, bakagira inama abarwayi bayakeneye uburyo bayakoresha ku rugero rukwiye haba ari ukuyanywa cyangwa kuyakoresha inyuma ku ruhu ibyo bita ‘cataplasme’.

Ati “ Nk’urugero igihe umuntu akeka ko yahumanyijwe n’uburozi ashobora kutugana hano muri Zirumuze tukaba twamuvura dukoresheje amakara, icyo gihe ariko bisaba ko atugeraho hatarashira amasaha 24 uhereye igihe akeka ko ubwo burozi bwagereye mu mubiri we.”

Uretse uburozi kandi, Ivuriro Zirumuze rinifashisha amakara mu kuvura no kurinda impyiko kuba zakwangirika zigasigara zitagifite ubushobozi bwo kuyungurura amaraso.

Mu gihe ukeka ko ufite bumwe mu burwayi twavuze haruguru, wikwihutira guhita unywa amakara, ahubwo gana Koperative Zirumuze abaganga b’impuguke babanze bagusuzume nibasanga koko ariwo muti ukwiye bawuguhe ndetse bakwereke uko uwukoresha.

‘Zirumuze’ ikorera Kigali ku muhanda ugana ‘La fraicheur’ imbere y’ahahoze isoko ry’imyenda rya Muhima, Nyabugogo mu nzu nshya y’Amashyirahamwe iteganye na WASAC.

Banakorera kandi mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze mu muryango wa 69 no muri gare ya Rubavu mu muryango wa 14.

Ushobora no kubahamagara kuri telefoni igendanwa: 0788863221, 0784647369, 0783072727, 0784647166, 0784647265 cyangwa ukabandikira kuri [email protected], [email protected]. Wanasura urubuga rwabo : www.zirumuze.com

Ivuriro Zirumuze ryemewe na Minisiteri y'Ubuzima, rikaba rivura rikoresheje imiti gakondo ivuguruye
Koperative Zirumuze ifite ishami rikorera muri gare ya Rubavu
Koperative Zirumuze ikora imiti ishobora kuvura indwara zitandukanye ariko yifashishije ibimera
Ku batuye mu Majyaruguru mushobora gusanga Zirumuze aho ikorera mu Isoko rya Musanze
Ku ishami rya Rubavu ushobora kuhasanga amakara n'indi miti gakondo ivura indwara zitandukanye
Amakara mbere yo gukoreshwa mu buvuzi abanza gutegurwa neza hibandwa ku isuku yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages