Ni koko icyo utazi ntiwagikora neza nk’ukizi, ari nayo mpamvu Classic Optics ikugenera ubutumwa nk’ubu ngo usobanukirwe byimbitse uko wayitaho ntiyononekare kandi agufatiye runini.
Mbere na mbere uzafata agatambaro gato koroshye (chiffon en microfibre) akenshi kaba kari mu gakarito hamwe n’amadarubindi mashya, cyangwa n’akandi akari ko kose koroheje maze uhanagugure ibirahuri by’amadarubindi.
Umaze guhanagura ibirahuri uzafate umuti wabugenewe wifashishwa mu gusukura amadarubindi (nettoyant pour lunettes), uwupurize kuri bya birahuri maze wongere ubihanaguze ka gatambaro.
Nyuma y’aho uzafate isabuni yogeshwa ibikoresho (produit vaisselle), ushyire igitonyanga kimwe kuri buri kirahuri imbere n’inyuma, uhasiritishe urutoki.
Hakurikiraho gukoresha amazi ashyushye woza ya sabuni ku birahuri, yamara kuvaho ukabihuhaho cyangwa ugapurizaho umwuka.
Tegereza gato yumuke neza ubundi wambare amadarubindi yawe asukuye neza kandi adahungabanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!