00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimbo y’amaherena ku rurimi ishobora gutera ingaruka mbi ku buzima

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 19 April 2013 saa 01:45
Yasuwe :

Mugihe bamwe mu bagabo n’abagore bashaka imirimbo bikagera n’ubwo bayishakira ku maherena, byagaragaye ko mwene iyi mirimbo y’amaherena ku rurimi ishobora gutera indwara.
Amakuru dukesha urubuga Top Santé avuga ko umwenge urimo aya maherena ushobora kuba indiri y’udukoko dutandukanye, tukaba dushobora no kwinjira mu mubiri, bityo bikaba byatera indwara umuntu agahora ameze nk’umurwayi.
Iyo ururimi rutaramenyera, usanga rufite ikibazo cyo kuba rwa komeza gukora nk’uko rwakoraga mbere yo (…)

Mugihe bamwe mu bagabo n’abagore bashaka imirimbo bikagera n’ubwo bayishakira ku maherena, byagaragaye ko mwene iyi mirimbo y’amaherena ku rurimi ishobora gutera indwara.

Amakuru dukesha urubuga Top Santé avuga ko umwenge urimo aya maherena ushobora kuba indiri y’udukoko dutandukanye, tukaba dushobora no kwinjira mu mubiri, bityo bikaba byatera indwara umuntu agahora ameze nk’umurwayi.

Iyo ururimi rutaramenyera, usanga rufite ikibazo cyo kuba rwa komeza gukora nk’uko rwakoraga mbere yo kurutobora, bityo ugasanga imivugire y’umuntu yahindutse, akavuga asa n’udidimanga.

Mu minsi ya mbere isuku yo mu kamwa iragabanuka kubera kwanga kwibabaza igihe cyo koza mu kanwa, bityo hakaba hagira impumuro mbi na yo ishobora gutuma abantu batifuza kuganira begeranye ufite amaherena ku rurimi.

Mu kwanga ko iri herena ryahindura isura, hari ibiribwa bimwe na bimwe umuntu agomba kwigomwa, kandi byari bifitiye akamaro umubiri we, iyi nayo ikaba ari ingaruka y’iyi mirimbo y’amaherena ku rurimi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages