Makeup zisigwa ku maso n’ingohe zizwi nka ‘mascara’, zishobora guhangana n’amazi ku buryo umuntu atazivanaho ayakoresheje ahubwo bisaba amavuta.
Ni cyo kimwe n’amoko atandukanye ya ‘lipstick’ na ‘foundation’. Byose ubushakashatsi bwasanze biba byifitemo ibinyabutabire bishobora gukururira uwabyisize kurwara kanseri.
Ubushakashatsi bwakorewe mu maduka atandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Canada, bwagaragaje ko nibura kimwe cya kabiri cy’izo makeup ziba zigizwe n’ikinyabutabire cyitwa Fluorine, cyifitemo uburozi bwa PFAS butera kanseri.
Izi makeup kandi ngo zishobora gushegesha ubushobozi bw’ubudahangarwa bw’umubiri, gutuma abagore babyara abana bafite amagarama make ndetse n’ibyago bya kanseri ku bice bimwe na bimwe by’umubiri bikiyongera.
Abakoze ubushakashatsi bakangurira za leta kuburira abaturage bazo, bakagira amakenga mu ikoreshwa ry’izi makeup kuko ngo inganda zizikora zitajya nibura zinandikaho ubutumwa buburira abakiliya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!