Bamwe mu bagore bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina igihe bari mu mihango, ntibatinyuke kubigaragariza abagabo. Imibonano mpuzabitsina umugore ari mu mihango si mibi kandi ntibujijwe, nta n’ingaruka igira ku buzima igihe cyose hariho ubushake bwo kuyikora. Umugore utagira ububabare muri icyo gihe aba afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka.
Urubuga rwa e-sante dukesha iyi nkuru, ruvuga ko bamwe mu bagore iyo bari mu mihango ubushake bwo bwo gukora imibonano mpuzabitsina buba bwinshi ariko bagatinya kubwira abagabo. Ariko nta ngaruka zibaho igihe cyose umugore nta bundi burwayi afite cyangwa ububabare.
Igihe habayeho imibonano idakingiye, umwe mu bagiye kuyikora afite uburwayi bwandurira mu mibonano mpuzabitsina haba hari ibyago byinshi byo kwanduzanya.
Umugore n’umugabo bagiye gukora imibonano, biba byiza iyo bakoresheje agakingiririzo igihe cyose batazi uko ubuzima bwabo buhagaze mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa virusi itera SIDA. Agakingirizo kandi ni ngombwa kuko umugore uri mu mihango hari igihe aba ashobora gusama.
Abagabo bamwe banga kwegera abagore bari mu mihango , n’abagore bamwe bakabyanga bavuga ko baba banduye muri icyo gihe. Amaraso yo mu gihe cy’imihango nta mwanda aba afite. Igihe cyose ufite umuntu afite uwo babana nk’abashakanye kandi bakundana nta kintu na kimwe cyanduye kiba kiri hagati yabo.
Nta mugore uri mu mihango ukwiye guhatira uwo bashakanye ko bakora imibonano, igihe umugabo we yaba atabyishimiye. Iki gikorwa hari abagifata nk’umwanda muri icyo gihe, bitewe n’imyizerere yabo.



















TANGA IGITEKEREZO