00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyu waba ari nyirabayazana w’impfu zisaga miliyoni n’igice ku mwaka

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 6 October 2014 saa 08:58
Yasuwe :

Abashakashatsi bo mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Havard i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baherutse kugaragaza ko mu mwaka wa 2010 byibura ku isi yose umuntu umwe yariye umunyu ungana n’amagarama 3,95 ku munsi.
Uru rugero rungana hafi n’inshuro ebyiri z’amagarama y’umunyu umuntu aba agomba kurya; Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima ukaba ugira abantu inama batagomba kurenza amagarama 2 y’umunyu ku munsi.
Nta gace ko ku isi usanga ngo kadakabya kurya umunyu kuko n’ubwo (…)

Abashakashatsi bo mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Havard i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baherutse kugaragaza ko mu mwaka wa 2010 byibura ku isi yose umuntu umwe yariye umunyu ungana n’amagarama 3,95 ku munsi.

Uru rugero rungana hafi n’inshuro ebyiri z’amagarama y’umunyu umuntu aba agomba kurya; Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima ukaba ugira abantu inama batagomba kurenza amagarama 2 y’umunyu ku munsi.

Nta gace ko ku isi usanga ngo kadakabya kurya umunyu kuko n’ubwo utaribwa ku kigero kingana, muri Afurika iri munsi y’ubutayu bwa Sahara bawuriye ku kigero cy’amagarama 2,18 muri uriya mwaka twavuze, mu gihe muri Asiya yo hagati bariye umunyu ku kigero cy’amagarama 5,51 naho mu Bufaransa bawuriye ku gipimo cy’amagarama 3,8 mu mwaka wa 2006.

Iyi mibare ngo iteye ubwoba nk’uko bivugwa na Dr Dariush Mozaffarian uyobora ishami ry’imirire muri Kaminuza ya Tufts akaba n’umwe mu banditse iyi nyigo. Impamvu iyi mibare yakagombye gukangura abantu ni uko kurya umunyu mwinshi bizamura umuvuduko w’amaraso kandi bikaba byatera n’izindi ndwara z’umutima.

Muri rusange imibare yakusanyijwe mu bihugu 66 igaragaza ko umuntu umwe ku icumi yicwa n’indwara z’umutima ziba zaturutse ku kurya umunyu mwinshi. Muri abo bicwa n’izo ndwara 62% ni abagabo naho 38% bakaba abagore.

Abanditsi b’iyi nyigo bemeza ko kurya umunyu muke bigabanya umuvuduko w’ amaraso ku bantu bakuru (adultes) by’umwihariko ku bantu bakuze (vieux) no ku bantu baba bashobora kuzagira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Ikinyamakuru le Point kivuga ko ibyiza byo kurya umunyu muke bishyirwa imbere cyane. Ibi bigaragazwa n’inyigo yatangajwe mu kinyamakuru kivuga ibijyanye n’ ubuzima "British Medical Journal" cyagaragaje ko umubare w’impfu z’umutima zagabanutseho 40% mu myaka ishize mu Bwongereza.

Ibyo rero ngo byaturutse ku kugabanya umunyu baryaga ku kigero cya 15% n’ubwo ngo bitavuze ko bagejeje ku gipimo gitangwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS).

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages