00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuto Foundation bakomeje ibikorwa byo kurandura burundu virusi itera SIDA

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 24 April 2013 saa 12:31
Yasuwe :

Muri gahunda yo kureba aho urugamba watangije mu mwaka wa 2011 rwo kurandura burundu virusi itera SIDA umubyeyi ashobora kwanduza umwana we mu gihe amutwite, amubyara cyangwa amwonsa (PMTCT), Imbuto Foundation basanga hari ibimaze kugerwaho muri iyi gahunda biganisha mu mwaka wa 2015, hiyemejwe kuba abana 2% ari bo bazaba basigaranye iyi virusi.
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Imbuto Foundation, abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’ubuzima n’abayobozi bo mu karere ka Ngoma (…)

Muri gahunda yo kureba aho urugamba watangije mu mwaka wa 2011 rwo kurandura burundu virusi itera SIDA umubyeyi ashobora kwanduza umwana we mu gihe amutwite, amubyara cyangwa amwonsa (PMTCT), Imbuto Foundation basanga hari ibimaze kugerwaho muri iyi gahunda biganisha mu mwaka wa 2015, hiyemejwe kuba abana 2% ari bo bazaba basigaranye iyi virusi.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Imbuto Foundation, abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’ubuzima n’abayobozi bo mu karere ka Ngoma batandukanye yabereye mu karere ka Ngoma ku wa kabiri tariki ya 23 Mata 2013, Murumunawabo Cecile, Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2001, Imbuto Foundation (wahoze witwa PACFA) uhagarariwe na Madamu Jeannette Kagame, muri zimwe mu ntego wihaye mu bikorwa bitandukanye harimo gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ubuzima bw’umubyeyi n’umwana w’umunyarwanda burusheho kwitabwaho.

Muri urwo rwego muri Gicurasi 2011, Madamu Jeannette Kagame yatangije ku mugaragaro gahunda yo kurandura burundu virusi itera SIDA, umubyeyi ashobora kwanduza umwana. Ayitangiriza mu karere ka Bugesera aho nyuma hakurikiyeho n’inama z’ubukangurambaga zakozwe hirya no hino mu gihugu ndetse buri karere gakora iteganyabikorwa riganimije guhangana n’iyi virusi.

N’ubwo uru rugamba rugikomeza Murumunawabo yagize ati “Mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho muri iyo gahunda kuva icyo gihe n’aho tugomba kongera imbaraga, kugira ngo tugere ku ntego igihugu cyihaye kugera 2015 yo kugabanya ubwandu kugera kuri 2% abana banduzwa na ba nyina virusi itera SIDA. Ni byiza ko twongera tugashyikirana, tukishimira intambwe twateye, ariko tureba cyane ahakenewe kongerwa imbaraga no gufata ingamba zinogeye, kugira ngo duhigure umuhigo twahize.”

Mu gukomeza uru rugamba yagize ati “Urugendo ruracyari rurerure, uruhare rwa buri wese nk’ubuyobozi bufata ibyemezo, abafatanyabikorwa, abatanga za serivisi nk’amavuriro n’ibigo nderabuzima, abihayimana, abajyanama b’ubuzima n’abandi rurakenewe. Ni ngombwa ko duhuza imbaraga kugira ngo abaturage basobanukirwe banakoreshe neza serivisi zitandukanye, hagamijwe kurandura burundu virusi itera SIDA umubyeyi ashobora kwanduza umwana. Imbuto Foundation tubijeje ko tuzakomeza gukora ubuvugizi, kugira ngo ubuzima bw’umuryango by’umwihariko ubw’umubyeyi n’umwana, burusheho kwitabwaho.”

Nyamara ngo si igikorwa cyoroshye kugera kuri izi nshingano zireba buri wese aho yashimiye Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bose bakomeje kugaragaza uruhare rwabo muri gahunda zijyanye n’iby’ubuzima muri rusange, cyane cyane kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ndetse n’umuryango wose by’umwihariko. Imiryango nterankunga itandukanye ikomeje kudufasha muri urwo rugendo cyane Umuryango w’Abafasha b’Abakuru b’ibihugu bya Afurika (OAFLA), UN Family n’abandi badahwema gushyigikira Imbuto Foundation muri gahunda zitandukanye ziganisha ku iterambere, cyane cyane izirebana n’ubuzima.

Iri jambo akaba yarisoje ahamya ubufatanye agira ati “Dushyize hamwe, twarandura burundu virusi itera SIDA umubyeyi ashobora kwanduza umwana.”

Dr Placidie Umugwaneza, Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kurwanya virusi itera SIDA mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yavuze ko mu nyigo yakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu 2009, yerekanye ko abana bagera kuri 6.8% bafite imyaka ibiri basanze babana na virusi itera SIDA, bandujwe bavuka cyangwa mu mashereka, hakaba hasabwa ko nibura bamanuka bakagera kuri 2%.

Umugwaneza yavuze ko Leta ntacyo itakoze ngo iyi gahunda igerweho kuko abantu mu byiciro byose bakangurirwa kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA, hashyirwaho gahunda zitandukanye mu bigo zo kurwanya no kwigisha kuri virusi itera SIDA, ku buryo mu bigo nderabuzima byo mu Rwanda hakwirakwijwe gahunda yo kurinda umubyeyi kwanduza umwana we mu gihe amutwite, amubyara cyangwa amwonsa.

Dr Anitha Asiimwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze yatangaje ko imbaraga za buri wese zikenewe muri iki gikorwa. Agira ati “iyo tuvuze 2% by’abana nk’igipimo twihaye kugeraho, ni benshi kuko ubwo ni 700 ku mwaka baba bagomba kuvukana iyi virusi.”

Yasabye abayobozi gukora iyo bwabaga ngo barengere aba bana, kuko mu minsi iri imbere bamaze gukura baramutse babajije impamvu babana n’iyo virusi bashobora kuzababaza umuyobozi ko wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere, icyakozwe ngo be kuvukana iyo virusi kandi mu 2013 ibyangombwa byose byari bihari ngo bavuke ari bazima. Akomeza atangaza nta mbabarira yari ikwiye kubaho kuko ubushobozi bwose buhari mu guha amahirwe aba bana.

Uretse iki gikorwa , Imbuto Foundation basanzwe bakora n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Dr Anitha Asiimwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages