Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko kumva umuziki cyangwa ibiganiro bitandukanye ukoresheje utwumvisho (écouteurs/heaphones) ku rugero rw’urusaku rukabije, bigira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu zirimo no kumwica amatwi burundu cyangwa kumvirana.
Igice cy’imbere mu gutwi kimwe mu bice by’umubiri w’umuntu byoroshye cyane, iyo urusaku cyangwa ijwi ryinjiye mu matwi binyeganyeza ingoma y’ugutwi, rikoherezwa ku bwoya buba mu gutwi rikahava rinyura mu muyoboro urigeza ku bwonko umuntu akabona kumva neza.
Iyo ubwoya bwo mu gutwi bwangiritse cyangwa bugapfuka, kumva biragorana kuko ingoma y’ugutwi iba yapfuye cyangwa se yamenetse , ibi bikaba bishobora no guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo, uburwayi cyangwa kumva umuziki mwinshi igihe kirekire , hakoreshejwe utwumvirizo.( Ecouteurs/ Headphones)
Urubuga 20 minutes ruvuga ko ubushakashatsi ikigo Ipsos, cyakoreye mu Bufaransa bwagaragaje ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 30 rungana na 98% by’abakoresha utwumvirizo, bafite ikibazo cyo kumva nabi cyangwa se kumvirana, bitewe no guhoza utwumvirizo mu matwi bumva umuziki ku rugero rusakuza cyane.
Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko abanyeshuri benshi bumvira umuziki ku gipimo gikabije ari nabyo bituma bamwe bagira ibyago byo byo kutumva neza, bagasubirishamo inshuro zirenze imwe ibintu babwiwe .
Bakomeza bavuga ko abantu bakunda kumva umuziki bakoresheje utwumvirizo, bakwiye kujya bakoresha utwumvisho dupfutse amatwi, (Headphones) kuko tudatuma urusaku rwinshi ruturutse hanze rwinjira mu matwi, ariko kandi ngo kuzikoresha umwanya munini nabyo bishobora kugira ingaruka zitari nziza .
Utwumvisho twakozwe bwa mbere mu mwaka w’1910, zikorewe abasirikare bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo bazifashishe ku rugamba.


















TANGA IGITEKEREZO