Bitewe n’ibibazo bigenda byiyongera bishingiye ku kudahazanya mu bihe by’imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye, ibi bikaba ari na bimwe mu bikurura gusenyuka kw’ingo zimwe na zimwe no guca inyuma uwo mwashakanye, icyayi bita Vigority gifasha kongera akanyabugabo mu mubiri bigafasha buri wese kunogerwa n’imibonano mpuzabitsina.
Gabriel Ngendabanga ukuriye DERPCAMU Ltd, ikigo nyarwanda gicuruza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, ari na we uhagararaiye icyo cyayi mu Rwanda, avuga ko impamvu yahisemo kuzana icyo cyayi mu gihugu ari uko yasanze gikenewe cyane kandi gishobora gufasha Abanyarwanda.
Yagize ati “Iyo umuntu akurikiye ibyandikwa mu binyamakuru, ibyo abantu bavuga mu biganiro, iki cyayi kije gikenewe cyane mu banyarwanda kuko abenshi usanga bafite ikibazo cyo gutera akabariro. Kandi iyo gutera akabariro byagenze nabi cyangwa byabuze mu muryango, uwo muryango ubura amahoro.”
Ngendabanga avuga ko rero iki cyayi ari kimwe mu byafasha umuntu cyangwa imiryango ifite ibyo bibazo byo kutanyurwa mu gihe cyo gutera akabariro. Ati “Iki cyayi rero kirafasha kuko iyo ukinyoye na mugenzi wawe akakinywa, bituma mukora imibonano mpuzabitsina kandi mwembi ikabanogera.”
Icyayi Vigority kuba kigura amafaranga ibihumbi 5000 by’amanyarwanda ngo ntabwo ari menshi, Ngendabanga avuga ko usabwa kukinywa inshuro eshatu gusa ubundi ukaba umaze kongera kugarura imbaraga n’akanyabugabo mu mubiri wose.
Icyayi Vigority n’ubwo ari gishya mu Rwanda gikoreshwa cyane ku mugabane w’i Burayi kuko kinakomoka muri Espagne, mu Rwanda kiboneka muri Supermarket La Colombe i Remera imbere yo kwa Lando, ariko Ngendabanga avuga ko bitewe n’uburyo n’abo mu ntara bagikeneye, ateganya kugikwirakwiza hirya no hino mu gihugu.
Iki cyayi ntabwo ari umuti, ahubwo kiri mu bwoko bw’ibiribwa byongera imbaraga n’ibyiyumvo (food supplement), gicuruzwa mu Rwanda kandi cyemewe n’ikigo cy’igihugu kigenzura ubuziranenge RBS, cyane ko kinemewe no gucuruzwa ku mugabane w’i Burayi ku cyemezo cy’umuryango w’ibihugu by’i Burayi, ishami rigenzura imiti.



















TANGA IGITEKEREZO