Abantu 2% bihereranye Virusi itera SIDA kubera gutinya guta ibyubahiro byabo mu igihe bibagaragayeho . Aba higanjemo abagabo bibereye mu myanya ibahesha ibyubahiro muri sosiyete babamo, nk’uko bitangazwa n’abagore babana na Virus itera SIDA, bibumbiye mu muryango ICW.
Ibi byatangajwe n’abari n’abategarugori bibumbiye mu muryango ( ICW), umuryango ugizwe n’abari n’abategarugori babana na Virusi itera SIDA mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu nyuma y’amahugurwa bari bamazemo iminsi ibiri amahugurwa yaberaga mu Rwanda guhera kuwa mbere twashoje.
Nk’uko bitangazwa n’aba bari muri iri huriro mu bushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko abagabo bangana na 2% babana na Virus itera SIDA bakabisisha kubera kwanga guta ikuzo n’icyubahiro mu muryango babamo.
Ikindi aba bagore bavuga ngo ni uko abanyacyubahiro bagira ipfunwe ryo kugura udukingirizo kubera ko baba batinya ko abantu bababona, bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Muri aya mahugurwa aba bagore bari bamazemo iminsi ibiri, kuva tariki ya 1 Gicurasi, yari yitabiriwe n’abari n’abategarugori bahagarariye abandi babana na Virusi itera SIDA mu gihugu, ndetse n’abaturutse muri Afurica y’Iburasirazuba nka Kenya ndetse na Uganda.
Nk’uko babitangarije abanyamakuru aya mahugurwa yari agamije kwigira hamwe uburyo harwanywa akato gahabwa ababana na Virusi itera SIDA, guhashya amwe mu magambo akoreshwa muri sosiyete agamije kwanduza isura y’ubana na Virusi itera SIDA mu gihe ari bantu nk’abandi, n’ibindi.
Muri iki kiganiro aba bari n’abategarugori bagaragaje ko nta wundi muti wo kurwanya SIDA atari ugushirika ubwoba, abantu bakabiganiraho mu gihe umuntu asanze afite Virusi itera SIDA, igikuba nti gicike kugera n’aho afatwa nk’igisimba muri sosiyete .
Bimwe mu bibangamiye ababana na Virusi itera SIDA harimo kwimwa, ubwisungane mu buzima kubera ko babana na Virusi itera SIDA. Aha basobanuye ko iyo basabwe impapuro ziturutse kwa muganga bagasanga ubana na Virusi itera SIDA ubwo uba ubuze ayo mahirwe, kubera ko kenshi na kenshi ba nyir’ibigo bitanga ubwisungane biba ari ibya bikorera ku giti cyabo. Bakaba bavuga ko ibi bitakabaye kubera ko nabo baba bafite ubuzima nk’ubwabandi bantu.
Nizeyimana Isabel umucungamari w’Umuryango wa ICW mu Rwanda yavuze ko umuntu ubana na Virusi itera SIDA aba atandukanye n’umuntu urwaye SIDA ati : «Umurwayi wa SIDA aba yaragiye kwa muganga ntabwo yaba ari hano aganira n’abanyamakuru ».
Umuhoza Pacifique uhagarariye abakobwa bakiri bato babana na Virusi itera SIDA, yagarutse ku muco mubi wo guha akato umuntu ubana na Virusi itera SIDA cyane cyane mu miryango, ndetse no Ku ishuri . Yagize ati : « Kenshi na kenshi usanga kwishuri iyo baziko ubana na Virusi itera SIDA, guhera ku bayobozi barakwishisha byagera mu muryango noneho bikaba agahoma munwa ati : « Ikigo cyose cyakagombye gushyiraho amategeko arengera abantu babana na Virusi itera SIDA ».
Gasamagera Claire uhagarariye urubyiruko rubana Na Virusi itera SIDA, ndetse na Uwabasinga Rose bo bagarutse ku magambo asesereza kandi agamije guharabika aba bana na Virusi itera SIDA, aho usanga bakoresha amwe mu magambo ngo yakandagiye umusumari, ngo Simukadi yarahiye, afite igiswaku kuvuga ngo umuntu ni umupfu wigendera, ati : « Gukoresha aya magambo ababikoresha ntabwo baba bazi ibibi byayo, ibi bituma n’uyirwaye ayihisha bigatuma kwanduza abandi byoroha.
Umuryango ICW umazaze imyaka igera kuri 4 ugeze mu Rwanda ukaba wibumbiyemo n’abari n’abategarugori bo ku Isi yose babana na Virusi itera SIDA.


















TANGA IGITEKEREZO