Ikiribwa cya Beterave gifitiye umubiri w’umuntu akamaro mu buryo butandukanye kiribwa cyaba ari kibisi, gikozwemo ‘salade’ cyangwa umutobe.
Urubuga santé.net ruvuga ko Beterave yatangiye guhingwa kuva mu kinyejana cya kabiri nyuma y’ivuka rya Yezu Kirisitu yifashishwaga nk’umuti, ndetse mu kinyejana cya 14 iza kuba agahebuzo Abongereza bayifashisha mu kuvura indwara z’igifu.
Uru rubuga ruvuga ko Beterave zitukura zongerera amaraso abayabuze kuko zikungahaye kuri vitamine “B” na ‘acide folique’ cyangwa vitamini B9 idakunze kuboneka mu biribwa ibyo ari byo byose nyamara ikenewe cyane ku mugore utwite.
Izindi ntungamubiri ziboneka muri Beterave ni izijyanye no kongerera umubiri imbaraga, ibinyasukari n’izindi zifasha ukubiri kurwanya indwara zifata urwungano ngogozi. Beterave kandi ifasha umubiri w’umuntu kubona umunyu wa Potasiyumu ufasha mu kurinda indwara zifata imitsi.
Umunyungugu wa ‘callicium’, ‘magnesium kimwe n’izindi ntungamubiri zituma utugirangingo duto tugize umubiri(cellule) tubasha kubaho neza, na byo biboneka muri Beterave.
Kurya Beterave binarinda indwara zishobora gufata imyanya y’ubuhumekero n’imyanya myibarukiro. Umutobe wazo wo ufasha kwirinda indwara z’umwijima.
Iyo Beterave zivanze na karoti, umutobe wazo woroshya zimwe mu ndwara zabaye karande kuri bamwe nka “Goutte” n’izindi.
Ku bantu bakunze gutaka umutwe, ngo na bo zibarinda kubabara umutwe, zikanagabanya ububabare bw’amenyo, iz’uruhu, kandi zikarinda abagore kuribwa igihe bari mu mihango.
Beterave iribwa mu buryo butandukanye



















TANGA IGITEKEREZO