00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu bigaragaza ko umuntu ashobora kwiyahura

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 2 March 2013 saa 12:14
Yasuwe :

Kwiyahura ntibishobora kuza nk’umurabyo. Iyo hagize ubigerageza biba bigaragaza ko hari ibitagenda neza imbere muri we, hatitawe ku myaka ye, ku bukire cyangwa ubukene bwe kuko umuntu wese wiyahura aba afite ikibazo cyo mu mutwe kibimuteye.
Urubuga Capefearhealthyminds.org rugaragza bimwe mu bimenyetso biranga umuntu ushobora kwiyahura, nubwo bidasobanura ko ubigaragaza wese yiyahura. Gusa ngo abenshi muri bo bashobora kubikora baramutse batabonye ubufasha.
1. Guhora avuga amagambo (…)

1. Guhora avuga amagambo afitanye isano no kwiyahura (gupfa). Urugero “Uzamererwa neza tutakiri kumwe” cyangwa “sinzaba nkiriho…”
2. Kugaragaza ko nta cyizere yifitemo kandi ko atitaweho
3. Kuba yarigeze kugerageza kwiyahura ntibikunde
4. Kugira imyitwarire ishobora kumushyira mu kaga
5. Kuba akunda guta umutwe,
6. Kugaragaza imyitwarire idasanzwe ya hato na hato nk’uburakari,
7. Gutakaza ubushake bwo kurya,
8. Kubura ibitotsi bya hato na hato
9. Kuba atitaye ku migambi y’ahazaza

Uru rubuga rusobanura ko abantu bagaragaza ibi bimenyetso kandi bakaba bahora baganira ku byo kwiyahura ndetse bakavuga ko bazabikora akenshi birangira biyishe ubwabo.

Kwiyahura mu rubyiruko

Mu myaka 60 ishize byagaragaye ko urubyiruko (ingimbi n’abangavu ) biyahura bikubye inshuro eshatu cyane cyane abari mu kigero cy’imyaka hagati ya 15 na 25.

Ngo abenshi muri uru rubyiruko biyahuzwa no kutigirira icyizere, uburakari bukabije butuma bakora ibikorwa by’urugomo, ibibazo bimaze igihe kirekire n’ibindi. Aha ababyeyi, abarezi n’abajyanama mu by’ubuzima iyo bakurikiranye imibereho n’imyitwarire y’urubyiruko bibarinda kwiyahura.

Icyo wakora igihe utekereza ko umuntu ashobora kwiyahura

1. Muganirire ku bibazo byawe kandi na we umutege amatwi

2. Mubaze ibibazo bisobanutse kandi wirinde kumucira urubanza, wirinde kuvuga ijambo ‘kwiyahura’ kandi ukurikirane neza niba koko afite umugambi wo kwiyahura,

3. Niba abitsimbarayeho mushakire inzobere mu bujyanama imufashe kuko atari byiza ko yaba ari wowe umugira inama,

4. Si byiza kumusiga wenyine,

5. Si byiza kugaragaza ko utunguwe cyangwa ngo umucire urubanza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages