Ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe, abayobozi batandukanye kuva ku nzego z’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere hamwe n’inzego z’umutekano, abashoramari ndetse n’abikorera bose bagera kuri 894 bahuriye mu nteko rusange y’Akarere ka Gicumbi, basuzumira hamwe uko ubwisungane mu kwivuza buhagaze, banategura ubw’umwaka utaha.
Muri iyi nteko rusange umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yaboneyeho umwanya wo kwereka abayobozi bahagarariye abaturage igikombe akarereka Gicumbi kahawe ku rwego rw’igihugu kubera ko kitwaye neza mu kurwanya isuri mu rwego rw’igihugu.
Ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2012-2013 aka karere kageze kuri 77% ariko abaturage bagakangurirwa gukorera mu matsinda kugira ngo umubare uzamuke mu mwaka 2013-2014 uzagere 100%. Abanyamadini, amatorero n’imiryango itegamiye kuri Leta ikaba isabwa gufasha mu gukangurira abaturage kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.
Yibukije abaturage kwiteza imbere aharanira kuba yagira ubuzima bwiza nk’uko bashaka kugera kuri EDPRS2 n’abaturage babigizemo uruhare, gutanga serivisi zihuta kandi bagakora amasaha 24. Yagarutse no ku miturirre kuko ubu ngo mu karere ka gicumbi hakigaragara abaturage badatuye heza ingo zigera kuri 922. 46 bakaba batuye ahantu habi hashobora gutera ikibazo gikomeye ariko bitarenze ku itariki 30 Kamena 2013 bagomba kuba batujwe ahantu heza.
Umutekano mu karere nk’uko byagarustweho ngo wifashe neza uretse ibibazo bimwe na bimwe bikigaragara harimo nk’inzoga za kanyanga zikigaragara mu mirenge itandukanye igize aka karere, buri wese akaba agomba gufasha inzego z’umutekano kurwanya abantu bacuruza n’abazana kanyanga (bakunda kwita abarembetsi ) bayivanye mu gihugu cya Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO