00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhanisha abana akanyafu bibatera ihungabana bamaze gukura

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 7 July 2012 saa 10:34
Yasuwe :

Abantu bakubiswe iminyafu n’inshyi bakiri abana bagira ibyago byinshi byo kurwara indwara zo mu mutwe no kugira imyitwarire mibi irimo urugomo no gusarikwa n’ibiyobyabwenge iyo bamaze gukura, nk’uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuwa mbere w’icyi cyumweru bubigaragaza.
Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Canada, bwerekana ko abantu bakubiswe inshyi n’iminyafu ku kibuno bakiri abana, aribo bagaragarwaho n’imiyitwarire idakwiye iyo babaye bakuru.
Iyo myitwarire ishobora kuba (…)

Abantu bakubiswe iminyafu n’inshyi bakiri abana bagira ibyago byinshi byo kurwara indwara zo mu mutwe no kugira imyitwarire mibi irimo urugomo no gusarikwa n’ibiyobyabwenge iyo bamaze gukura, nk’uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuwa mbere w’icyi cyumweru bubigaragaza.

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Canada, bwerekana ko abantu bakubiswe inshyi n’iminyafu ku kibuno bakiri abana, aribo bagaragarwaho n’imiyitwarire idakwiye iyo babaye bakuru.

Iyo myitwarire ishobora kuba yoroheje nko gusarikwa n’inzoga, kugira amahane n’urugomo, kugira ibitekerezo bidahamye ariko ngo bakaba banagira ubwo biyegurira ibiyobyabwenge burundu, ibi bikaba byaba intandaro ya zimwe mu ndwara zo mu mutwe.

Ikinyamakuru Le Monde dukesha iyi nkuru kivuga ko abashakashatsi bo mu gihugu cya Canada bakoze ubu bushakashatsi bakurikiranye abantu bakuru bagera 34 653 bagenzura uko iminyafu yoroheje bakubiswe bakiri abana yaba yarabagizeho ingaruka mu mikurire, imitekerereze n’imyitwarire yabo.

Aha ariko ngo harebwaga ibihano cyangwa utunyafu n’inshyi byoroheje, maze basanga aba bantu baragizweho ingaruka mu mitekerereze n’imyitwarire n’uko bakubiswe bakiri abana ku buryo hagati ya 2% na 7% byabo bagira ibibazo byo mu mutwe iyo babaye bakuru.

Abakuriye inzego z’ubuzima muri Amerika baravuga ko n’ubwo iyi mibare ari mito ku ijanisha, bigaragaza ko ibihano abantu bahanisha abana babakubita bibagiraho ingaruka mbi kandi nabo bakaziteza abo babana mu muryango muri rusange.

Muganga Victor Fornari ushinzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe i New York yavuze ko ubu bushakashatsi bukwiye kwitonderwa kuko n’ubwo imibare ari mito igaragaza ikibazo abantu bateza muri rubanda iyo bakubita abana barera bibwira ko ariko kubakosora.

Ubushakashatsi busanzwe bwaragaragaje ku buryo budasubirwaho ko abana bakubiswe cyane, abakorewe iyicarubozo n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose bagira ubuzima bubi, bakaba abanyarugomo, bakanagira ibyago byo kurwara mu mutwe kurusha abandi, ariko abantu batekerezaga ko guhanisha umwana akanyafu gato n’agashyi ku kibuno ntacyo bimutwara uretse kumugorora no kumugarura mu murongo.

Ku Isi hari ibihugu 32 byamaze kubuza ababyeyi n’abarezi gukubita umwana ndetse bishyiraho n’amategeko ahana umubyeyi n’undi uwo ariwe wese uhanisha umwana ku mukubita.

Muri ibyo bihugu, umwana yemerewe kuregera polisi umubyeyi we cyangwa undi wese umukubise yitwaje ko arimo kumukosora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages