00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhindura imiterere y’amenyo no kuyacongesha iyo bititondewe bigira ingaruka

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 8 November 2012 saa 10:18
Yasuwe :

Inseko nziza ituruka ku miterere y’amenyo. Ikibazo cy’amenyo y’impngikirane n’ateye nabi gikosorwa hifashishijwe muganga w’amenyo, akanaha inama uwakoresheje ubuvuzi cyangwa ubugorozi bwayo, ariko ibi iyo bikozwe nabi bishobora kugira ingaruka k’ubikorewe.
Urubuga e-sante rutangaza ko mu gihe abakoresha amenyo bayacongesha bituma agaragara neza, ariko ko ashobora kugira ingaruka mu mikorere yayo kuko hari ibice biba byatakaye bayaconga.
Urubuga e-sante rutangaza ko atari byiza (…)

Inseko nziza ituruka ku miterere y’amenyo. Ikibazo cy’amenyo y’impngikirane n’ateye nabi gikosorwa hifashishijwe muganga w’amenyo, akanaha inama uwakoresheje ubuvuzi cyangwa ubugorozi bwayo, ariko ibi iyo bikozwe nabi bishobora kugira ingaruka k’ubikorewe.

Urubuga e-sante rutangaza ko mu gihe abakoresha amenyo bayacongesha bituma agaragara neza, ariko ko ashobora kugira ingaruka mu mikorere yayo kuko hari ibice biba byatakaye bayaconga.

Urubuga e-sante rutangaza ko atari byiza guconga amenyo kugeza aho ishyinya itangirira kuko biyangiza.

Uwacongesheje amanyo ntabwo yemerewe kunywa itabi, agomba gukanjakanja neza yigengesereye, akanakoresha uburoso bwoza amenyo bworoshye ubukomeye akabureka.

Ku buvuzi bukorerwa amenyo uru rubuga rutangaza ko bugomba kwitonderwa, mu rwego rwo kudakomeretsa ibice bitandukanye by’ishinya, no kudateza ibibazo by’ubwiyongere bw’udukoko dutera indwara mu kananwa.

Abakoresha ubugororangingo bw’amenyo kugira ngo ajye ku murongo, urubuga e-sante rutangaza ko bagomba kwitondera isuku y’ibikoresho bambika amenyo.

Umwe mu baganiriye na IGIHE uratashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko mu gihe yacongeshaga amenyo bakanasigamo akanya gato kayatandukanya (inyinya ), atagize ikibazo, ariko uko imyaka igenda ishira ngo asigaye yumva aribwa.

Ubuvuzi bw’amenyo burimo kuyaconga no kuyagorora, busaba ko amenyo agirirwa isuku ihagije akanitonderwa mu byo kurya no kunywa, hirindwa ibikonje n’ibishyushye cyane, hakirindwa ibinyamasukari bikabije n’ibindi byose byayangiza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages