00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukora urugendo rw’amaguru bifasha abashaka kugabanya ibiro

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 11 September 2012 saa 02:56
Yasuwe :

Ku bantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, gukora urugendo rw’amaguru buri munsi ku masaha runaka adahinduka bituma umubyibuho udakomeza kwiyongera.
Amakuru dukesha urubuga rwa pourelles.yahoo.com aratangaza ko biba byiza iyo umuntu ushaka kugabanya ibiro yubahirije gahunda yihaye yo kugenda n’amaguru, ngo kuko iyo utabikoza kuri gahunda ntacyo bimara. Bakaba baratanze urugero rw’igihe umuntu aba akwiye kugenda n’amaguru:
Umaze kurya: Ngo iyo ukoze urugendo rw’amaguru nibura mu (…)

Ku bantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, gukora urugendo rw’amaguru buri munsi ku masaha runaka adahinduka bituma umubyibuho udakomeza kwiyongera.

Amakuru dukesha urubuga rwa pourelles.yahoo.com aratangaza ko biba byiza iyo umuntu ushaka kugabanya ibiro yubahirije gahunda yihaye yo kugenda n’amaguru, ngo kuko iyo utabikoza kuri gahunda ntacyo bimara. Bakaba baratanze urugero rw’igihe umuntu aba akwiye kugenda n’amaguru:

Umaze kurya: Ngo iyo ukoze urugendo rw’amaguru nibura mu gihe cy’iminota 30 umaze kurya, uru rugendo rushobora gutuma utakaza ibiro, kuko ngo rutuma umubiri wawe utakaza nibura 30% bya kalori (calorie) wari umaze kubonera muri ibyo byo kurya.

Gutaha n’amaguru uva ku kazi: Ku bantu bava ku kazi n’imodoka, byaba byiza mu gihe utaha ahantu ushobora gukoresha urugendo ruri hagati y’iminota 20 na 35, ugiye witwaza inkweto zo hasi, akazi karangira niba wari wambaye izifite talo ndende, ukazikuramo ukambara izo hasi.

Uru rugendo uzakora utaha, ngo biba byiza iyo urukoze utera ibitambwe binini wihuta.

Mugihe uhisemo gukoresha iyi siporo yo kugenda n’amaguru mu rwego rwo kugabanya ibiro, biba byiza iyo wegereye abaganga kugirango barebe ko nta ngaruka bishobora kuzatera umubiri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages