00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari ibihingwa birinda uburibwe mu gifu hadakoreshejwe imiti ya kizungu

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 5 January 2013 saa 05:26
Yasuwe :

Amashu, tangawizi, n’ibindi, ni bimwe mu bihingwa bifasha igifu kirwaye kumererwa neza bigafasha mu kumisha ibisebe biba biri mu gifu.
Urwaye igifu ashobora kwifashisha amazi y’amashu yabize (umutobe w’amashu), aya mazi akaba afite ubushobozi bwo kumisha ibisebe byo mu gifu n’uburibwe bwarimo bukagabanuka. Kurya amashu yo mu bwoko butandukanye mu mafunguro, na byo bifasha urwungano ngogozi gukora neza.
Urubuga Topsante, rutangaza ko tangawizi yoroshya uburibwe mu gifu, urwaye (…)

Amashu, tangawizi, n’ibindi, ni bimwe mu bihingwa bifasha igifu kirwaye kumererwa neza bigafasha mu kumisha ibisebe biba biri mu gifu.

Urwaye igifu ashobora kwifashisha amazi y’amashu yabize (umutobe w’amashu), aya mazi akaba afite ubushobozi bwo kumisha ibisebe byo mu gifu n’uburibwe bwarimo bukagabanuka. Kurya amashu yo mu bwoko butandukanye mu mafunguro, na byo bifasha urwungano ngogozi gukora neza.

Urubuga Topsante, rutangaza ko tangawizi yoroshya uburibwe mu gifu, urwaye igifu akaba yayikoresha mu cyayi. Tangawizi bazikatamo udupande duto cyangwa bakaziharura zikivanga mu mazi, ayo mazi agatekwamo icyayi bigafasha igifu kumererwa neza.

Tangawizi ni kimwe mu bishobora kugabanya uburibwe mu gifu

Igihingwa cyitwa ‘mauve’, ifu yacyo ivangwa n’amazi akanyobwa na byo bikagabanya uburibwe bw’igifu.

Ikinyampeke cyitwa ‘anis’ cyo cyoroshya uburibwe mu gifu, umuntu akaba ashobora kukirya ari impeke cyangwa gitetse mu bindi. Gishyirwa mu mazi ashyushye akanyobwa nyuma yo kurya,bigafasha urwungano ngogozi gukora neza.

Ikiribwa cya 'anis'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages