Bamwe mu bagore batwite bagira ikibazo cyo kubyimba ibirenge hakaba ababifata nk’ibisanzwe kandi bishobora guterwa n’uburwayi.
Iki kibazo ubusanzwe kigaragara ku bagore benshi batwite ariko si bose. Gishobora guterwa n’ibintu bibiri by’ingenzi nk’uko Mivumbi Victoire, umuganga ushinzwe agashami kita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi muri Minisiteri y’Ubuzima yabitangarije IGIHE.
Mivumbi ati “Kubyimba kw’ibirenge by’umubyeyi utwite bishobora guterwa n’umuvuduko w’amaraso ukabije, cyangwa se bigaterwa n’uko amaraso aturuka mu gice cyo hasi cy’umubiri we aba atabasha kuzamuka neza ngo atembere mu mubiri, bityo agahera muri icyo gice cyane cyane mu birenge.”
Uyu muganga yakomeje asobanura ko ibi biba ku mubyeyi ufite inda imaze kugera mu mezi atandatu, cyangwa arindwi kuko iba imaze kuba nini igatuma amaraso azamukira ubusanzwe mu muyoboro w’ibumoso agera ku gice cyo kunda ntatambuke neza.
Muganga Mivumbi yasoje agira inama ababyeyi bahura n’iki kibazo igihe batwite, ko bajya bagana abaganga kugira ngo barebe ko nta kibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije bafite, kuko byabagiraho ingaruka batavuwe ngo banagirwe inama. Ikindi ni uko umubyeyi ufite iki kibazo biba byiza iyo agerageje kujya aryama yaseguye ibirenge ndetse yaba yicaye akarambura amaguru ahantu hegutse.



















TANGA IGITEKEREZO