Mu bihugu bitandukanye usanga abantu benshi barya inyanya babanje kuzikaranga mu mavuta no kuzikuraho igishishwa, mu gihe abahanga mu by’imirire bo bavuga ko iyo ziriwe ari mbisi aribwo zigirira umubiri akamaro.
Inyanya kandi ngo ku bantu bazirya ari mbisi zishobora kubafasha guhorana itoto, kubera ko zikungahaye ku byitwa ”lycopène” bituma uruhu rudasaza imburagihe.
Amakuru dukesha urubuga rwa interineti tomate-de-France.com, aratangaza ko Inyanya zigira vitamine zitandukanye, harimo vitamine C (muri garama 100 z’inyanya habamo mirigarama 17 za vitamine C) zibonekamo umunyungugu wa Manyeziyumu, uwa Kalisiyumu, Fer, Zink,Cuivre, Manganeze na Iyode.
Ku bantu bakunda kugira ikibazo cyo kunanirwa kwituma, ngo bakwifashisha inyanya mbisi, kubera ko zirimo umunyungugu wa Potasiyumu utuma umuntu yituma bitamugoye.
Inyanya kandi ngo ziriwe ari mbisi zigira uruhare mu kurinda umubyibuho ukabije. Nubwo zikennye ku byitwa Karori, ngo 93% byazo ni amazi ibi bikaba bituma zibasha kurwanya ibinure mu mubiri.
Ibi kandi ngo bituma abakunze kuzirya mbisi bagira munda hato, kandi ngo zikarwanya n’ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri.
Ibi ni ibyemezwa na Daniel Pallo umuhanga mu by’imirire, ukomoka mu Gihugu cy’u Bufaransa, akaba yarakomeje agira abantu inama yo kuzirwa ari mbisi by’umwihariko abantu bageze mu zabukuru.
Daniel Pallo yagiriye abantu inama yo kurya inyanya buri munsi ariko bikaba umwihariko ku bantu bakuze.
Agashishwa n’imbuto zazo nabyo ngo bituma igogora rikora neza. Abantu bakunze kugira ikibazo cyo mu mara, bagiriwe inama yo gushishura bitonze agashishwa kazo no kuzihanduramo imbuto nyuma bakarya umunopfu wazo gusa.



















TANGA IGITEKEREZO