00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzoga zishobora kugira ingararuka ku buzima bw’imyororokere

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 7 September 2012 saa 02:17
Yasuwe :

Ubuzima bw’imyororokere bugirana isano ya bugufi n’ubwonko, aho usanga ibikorerwa mu myanya ndangagitsina cyangwa indi yose igira uruhare mu myororokere usanga iyoborwa n’ubwonko.
Ibisindisha ni bimwe mu bintu bikundwa cyane mu buzima ariko ku bagore bigira uruhare mu guhindura imikorere y’imyanya ndangagitsina n’ubuzima bwabo bw’imyororokere muri rusange. Iyi mpinduka ntipfa kugaragara nyuma yo kunywa inzoga cyangwa itabi, ahubwo iza nyuma y’igihe kirekire nk’uko bitangazwa n’urubuga (…)

Ubuzima bw’imyororokere bugirana isano ya bugufi n’ubwonko, aho usanga ibikorerwa mu myanya ndangagitsina cyangwa indi yose igira uruhare mu myororokere usanga iyoborwa n’ubwonko.

Ibisindisha ni bimwe mu bintu bikundwa cyane mu buzima ariko ku bagore bigira uruhare mu guhindura imikorere y’imyanya ndangagitsina n’ubuzima bwabo bw’imyororokere muri rusange. Iyi mpinduka ntipfa kugaragara nyuma yo kunywa inzoga cyangwa itabi, ahubwo iza nyuma y’igihe kirekire nk’uko bitangazwa n’urubuga extenso.org.

Amakuru dukesha uru rubuga akomeza atangaza ko nta mugore wakagombye kurenza ibirahuri 2 by’inzoga ku munsi kuko ibirenzeho bishobora kugira uruhare mu guhindagura ubuzima bw’imyororokere cyane cyane mu mirerantanga (ovarie and ovules), bikaba byagabanya ubushobozi bwe bwo gusama inda.

Bakomeza bavuga ko kunywa itabi cyangwa ibisindisha bituma habaho gucura kw’umugore mu gihe cya vuba. Ibi biterwa ahanini n’uko intanga ngore zigabanuka ku munywi w’inzoga cyangwa uw’itabi.
Mu gihe zibaganutse, byiyongeraho ko buri kwezi haba hagomba gusohoka intangangore imwe mu gihe cyo kujya mu mihango, bityo umubare wazo ukarushaho kugabanuka.

Aya makuru avuga ko no ku mugabo ari byiza kutanywa inzoga n’itabi mu buryo bukabije, kuko bigira uruhare rwo kugabanya ubushobozi bw’intanga ze mu ifatishantanga (fécondation).

Aha bakomeza berekana ko uko umuntu arushaho kuba imbata y’ibisindisha ari nako aba yigabanyiriza amahirwe yo kugumana ubushobozi bwo kwibaruka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages